Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiye urugendoshuri rwo kwigira ku mateka

Abanyeshuri n’abakozi bari mu masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, icyiciro cya 10, batangiye urugendoshuri rw’iminsi ine mu rwego rwo kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, mu kongerera ubumenyi abo mu Rwanda no kumenyereza abahagarariye ibindi bihugu.

Intego nyamukuru y’urwo rugendoshuri ni ukongerera abo banyeshuri ubumenyi ku bijyanye n’uburyo Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi, zateguye urugamba n’uko zarushyize mu bikorwa, kurushaho gusobanukirwa ingingo z’ingenzi zatumye urugamba rwa RPA rugera ku ntsinzi, no gusobanurira abasirikare bakuru baturutse mu bindi bihugu, amateka ya vuba y’Igihugu arimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu bumenyi bwitezweho gufasha abasirikare bakuru bitabiriye ayo masomo, gukurikiza no gusigasira indangagaciro zagejeje abari ku rugamba ku ntsinzi zirimo kwihangana, ubwitange ndetse no gukunda igihugu.

Uru ruzinduko biteganyijwe ko ruzakorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba aho Ingabo za RPA Inkotanyi zatangirije urugamba rwo kubohora Igihugu harimo Kagitumba, Nyabwishongezi, Ryabega, Nyagatare, Gabiro, Kaborogota no mu Ntara y’Amajyaruguru kuri site zirimo Mulindi, Gicumbi, Butaro na Musanze.
Hatri kandi no mu Mujyi wa Kigali kuri site zirimo Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugendoshuri rwatangiye ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka