Abiga mu Ishuri rikuru rya gisirikare basuye uruganda rukora amashanyarazi muri nyiramugengeri

Itsinda ry’Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama, bari kumwe n’abarimu babo, basuye uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara, tariki 14 Gashyantare 2024.

Mu ruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri
Mu ruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri

Ni urugendo bakoze mu rwego rwo gusura ibikorwa by’amashanyarazi, biga ku ‘kamaro k’amashanyarazi mu bijyanye n’umutekano ndetse n’iterambere rirambye, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda bakaba bari gukorera hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda, kuva kuwa kabiri tariki 13 kuzageza ku wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024.

Amaze gusura uruganda rukora amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruherereye mu Murenge wa Mamba, Major Albert Monyo wo mu ngabo z’igihugu cya Tanzaniya, na we wiga mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Rwanda yagize ati “Natangaye. Ni umushinga munini, washowemo imari itubutse, kandi ufite byinshi uzageza ku gihugu cy’u Rwanda.”

Ku ruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri
Ku ruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri

Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko uyu mushinga watanze akazi ku bantu benshi, ariko cyane cyane ukanongera amashanyarazi na yo agira uruhare mu mutekano w’Igihugu ndetse no mu iterambere ryacyo.”

Akomeza agira ati “Aka Karere ka Gisagara gafite umushinga mwiza. Nawukunze, ndanatekereza kuzawuvuga mu gihugu cyanjye, kugira ngo barebe niba batawureberaho.”

Maj Emmanuel Rutayisire wo mu Ngabo z’u Rwanda we yagize ati “Benshi ntabwo twari tuzi ibikorerwa hano n’uko bikorwa. Ariko nyuma y’uko twasobanuriwe n’ubuyobozi bw’uru ruganda intego yarwo n’icyo rugamije kugeza ku gihugu muri rusange, navuga ko ibyo twifuzaga kumenya twabimenye.”

Bashimye imikorere y'urwo ruganda
Bashimye imikorere y’urwo ruganda

Itsinda ry’abari mu Ntara y’Amajyepfo ryasuye uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri, nyuma y’uko tariki 13 Gashyantare 2024 ryasuye urugomero rwa Rukarara I mu Karere ka Nyamagabe, rikaba ryakomereje mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Kane, aho rizasura urugomero rwa Nyabarongo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwabasobanuriye iby'imishinga y'amashanyarazi bufite
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwabasobanuriye iby’imishinga y’amashanyarazi bufite
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka