Abiga guteka i Nyanza ntibazongera gushakira kure aho bimenyereza umwuga

Abiga guteka mu ishuri (Rera Umwana Centre) mu Karere ka Nyanza baravuga ko gufungurirwa Bare na Resitora bizatuma boroherwa no kubona aho bakorera imenyereza mwuga.

Akimana i (Buryo) yize amashanyarazi arko ubu ari kwiga guteka
Akimana i (Buryo) yize amashanyarazi arko ubu ari kwiga guteka

Bavuga ko mbere byabagoraga bajya kuhashakisha kure dore ko Akarere ka Nyanza nta mahoteri ahagije kagira.

Iryo shuri rimaze imyaka itatu ritangiye kwigisha guteka, ryakira abanyeshuri barangije Kaminuza bakabura akazi n’abarangije ayisumbuye mu yandi mashami.

Akimana Rugamba Claudine w’imyaka 28 yarangije amashuri yisumbuye mu gukora amashanyarazi ariko abona bitamuha umusaruro ahitamo kongera kwiga noneho ibijyanye no guteka.

Agira ati, “Nararangije sinabona uko niga Kaminuza, cyakora ubu nimara kurangiza nzakora muri Hotel nziza kuko umwuga ari ikintu gikenewe cyane, hanze aha nintabona n’akazi nshobora kwikorera amandazi nkayagemura”

Usibye kwiga ubumenyi kandi Ikigo Rera Umwana Centre kimaze gufungura Bare na Resitora bizafasha abanyeshuri imenyereza mwuga.

Iyi Bare na Resitora bikaba byuzuye mu gihe abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ikigo bagaragazaga ikibazo cyo kujya gushaka aho gukorera imenyereza mwuga, bikagorana cyangwa n’ahabonetse ntibahavane ubumenyi buhagije.

Abarangije kaminuza bakabura akazi na bo Ishuri rirabakira
Abarangije kaminuza bakabura akazi na bo Ishuri rirabakira

Irakoze Agnes wize ibyijyanye n’ubukungu n’ubuvanganzo, na mugenzi we bigana bafite icyizere cyo gukorera ahantu hazatuma bamenya neza guteka kinyamwuga.

Agira ati, “Wasangaga kubona aho ukorera imenyereza mwuga bigorana bigasaba ndetse kwiyambaza abakomeye, ariko ubu niamahirwe kuri twe na barumuna bacu bazaza kwiga hano”.

Umuyobozi wa “Rera Umwana Centre” Marie Claire Wisnhower (soma Wizenihoveri) avuga ko nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’Ubumenyi ngiro WDA gisabiye ibigo byigisha ubumenyi ngiro kwishyiriraho aho gukorera imenyereza mwuga bashatse ubushobozi bashyiraho Bare na Resitora.

Usibye kuba bizabinjiriza amafaranga kuko bazanacuruza, ngo ni igisubizo ku banyeshuri basanzwe bagorwa no kujya gushaka aho bimeneyereza umwuga.

Agira ati, “Twasabwaga kujya gushakira umwana aho yimeneyereza umwuga, tukanategekwa kujya tujya kumusura ariko ubu resitora na Bare byacu bizatuma bakorera hafi kandi tubakurikirane neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuka ko nk’Akarere gafite ubukerarugendo bushingiye ku muco bagiye kubona aho bakirira abashyitsi kuko nta mahoteri menshi ahari.

Ntazinda avuga ko rera Umwana centre izafasha kwakira abasura amateka ya Nyanza
Ntazinda avuga ko rera Umwana centre izafasha kwakira abasura amateka ya Nyanza

Cyakora akabasaba gukora kinyamwuga, kugirango bigaragaze mu ruhando rw’abatanga serivisi nk’izabo.

Ku bijyanye no kuba Akarere ka Nyanza kakigaragaramo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, ngo ishuri “Rera Mwana Centre” rizitabazwa mu gukora imfashanyigisho zakwifashishwa mu kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye.

Agira ati, “Ndatekereza ko izaba ari Resitora na Bare byo ku rwego rwiza ku buryo abantu bazajya baza hano bategereje kwakirwa n’ababigize umwuga koko, nta gucapacapa”.

“Rera Umwana Centre” rije ari irya kabiri mu Ntara y’Amjayepfo ryigisha guteka, rikaba ritanga impamyabumenyi zemewe na WDA.

Rikaba ryakira abarangije amasomo ya kaminuza n’amashuri yisumbuye mu yandi mashami bifuza kwiga guteka, bakiga amezi 12 ndetse abanyeshuri biga amezi ane muri gahunda ya NEP Kora wigire.

Rera Umwana Bar Resto yahise ifungura imiryango
Rera Umwana Bar Resto yahise ifungura imiryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashima ko bakoze kuzaba icyo kigo gifasha abiga n,abishaka kuza kwiga guteka!! Ahubwo banjye ndashaka number yabo iyanjye ni 0785764561

Alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ndashaka kwiga gukora amandazi

Niyodusenga yanditse ku itariki ya: 26-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka