Abiga Gashora Girls Academy batumiye Ibitaro bya gisirikare ngo bibafashe kwitegura kuzaba abavuzi

Itsinda ry’impuguke mu by’ubuvuzi zirimo abasirikare n’abasivile bo mu bitaro bya gisirikare i Kanombe basuye ishuri rya Gashora Girls Academy ryigisha abana b’abakobwa kunononsora amasomo y’ubuhanga (science) bagamije gushishikariza abakobwa baryigamo gukunda no kwitabira kwiga ubuvuzi nk’uko Col. Dr Ben Karenzi uyobora ibitaro bya Gisirikare yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati: “Iri tsinda ry’abaganga twaje ku butumire bw’abana biga muri iki kigo abenshi bumva bashishikajwe no kuziga kuvura kuko bafite inyota yo kwiga ubuganga kugira ngo bazatange umusanzu wabo mu kubaka igihugu bavura abarwayi.”

Col. Dr Karenzi ati: “Ni byiza ko abayobozi b’iri shuri badutumiye ngo tuze dusobanurire aba bana iby’ibanze baba bibaza kubyo bashaka kuzakora mu buzima bwabo mu bihe biri imbere. Twabasobanuriye ko ibyo bashaka bazabigeraho nibabishyiraho ubushake n’umutima, ndetse twabemereye ko ababishaka bazajya baza ku bitaro byacu kureba uko uwo murimo bakunda ukorwa.”

Abanyeshuri n'abaganga bagiye mu matsinda basobanuza ibyo batumva.
Abanyeshuri n’abaganga bagiye mu matsinda basobanuza ibyo batumva.

Peter Thorp uyobora Gashora Girls Academy yavuze ko ashimishijwe no kubona izi mpuguke z’abasirikare zaje gufasha abana kugera ku nzozi zabo. Yagize ati: “Benshi muri aba bakobwa batubwiye ko bashaka kuzaba abaganga, badusaba ko twabashakira abaganiriza ku myiteguro nyayo n’uko uwo murimo uteye kandi bakabibwirwa n’abawukora bawuzi nyabyo.

"Niyo mpamvu twahisemo gutumiza aba basirikare b’inzobere mu buvuzi kandi turumva ari amahirwe menshi bagize ko baje bakibonanira. Ni igikorwa cyiza dushimira ibitaro bya gisirikare nk’ubuyobozi bw’ikigo, ibi ntabwo biba henshi.”

Hari bimwe abanyeshuri basobanuriwe muri laboratwari nabo berekana ubumenyi bamaze kugeraho.
Hari bimwe abanyeshuri basobanuriwe muri laboratwari nabo berekana ubumenyi bamaze kugeraho.

Aba bakobwa basobanuriwe ko ibi bitaro bya gisirikare bitavuramo abasirikare gusa kuko n’abasivili babifitiye ubushobozi bavura muri ibi bitaro kimwe n’ahandi. Abanyeshuri batangaje ko bashimishijwe no kuba izi nzobere z’abaganga baje babibarije ibibazo byose bafite bagashira amatsiko ku byo bibazaga bijyanye n’ikiganga nk’uko byasobanuwe n’uhagarariye abanyeshuri Umutesi Grace.

Uyu mwana w’umukobwa ati : “Igikorwa bakoze kiradufashije cyane, ntabwo twatekerezaga ko baza bangana gutya, ariko turishimye kuko dushize amatsiko benshi tuzabyiga kandi wenda nitwe tuzasimbura aba baje kutwigisha tube abaganga b’ejo hazaza.”

Abanyeshuri bahawe umwanya babaza ibibazo bafite.
Abanyeshuri bahawe umwanya babaza ibibazo bafite.

Abanyeshuri babonye umwanya uhagije wo kujyana n’aba baganga bababaza ibibazo bashaka ku bijyanye n’umwuga bakora dore ko nabo ngo benshi bifuza kuzakurikirana ubuvuzi mu masomo yabo.

Uru rugendo rwajemo inzobere mu kubaga, kuvura Cancer, inzobere mu ndwara z’abagore, inzobere mu kubaga umubiri hagamijwe kuwugira mwiza uko umuntu abyifuza (Plastic Surgery), inzobere mu kuvura abana, mu gukoresha no gusoma ibyuma byifashishwa mu gupima (Radiologie), n’ibindi byiciro binyuranye mu buvuzi (nka Oncology, Clinical, Pathology, Phisiolotherapy, Nursing na internal Medecine).

Umuyobozi w'ibitaro bya Kanombe Col. Dr Ben Karenzi yasobanuriye abanyeshuri anabasangiza ubunararibonye bw'umurimo w'ubuvuzi.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kanombe Col. Dr Ben Karenzi yasobanuriye abanyeshuri anabasangiza ubunararibonye bw’umurimo w’ubuvuzi.

Gashora Girls Academy n’ishuri ryigisha amasomo ajyanye na siyansi, ryigamo abakobwa begera kuri 270 biga bacumbikirwa, riherereye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera. Bakaba bahawe uburenganzira bwo kuzajya bajya kwimenyereza ibijyanye n’ubuganga mu bitaro bikuru bya Gisirikare ndetse iryo shuri rikagirana umubano wihariye n’ibyo bitaro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka