Abifuza gushora imari mu Rwanda bagaragarijwe uburyo boroherezwa

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangarije abitabiriye inama y’Ishoramari ku Mugabane wa Afurika, uko u Rwanda rwashyizeho amahirwe n’uburyo bwo korohereza abifuza kurushoramo imari.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ku ishoramari mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ku ishoramari mu Rwanda

Ibi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yabitangaje ku munsi wa kabiri w’inama ku Ishoramari ku Mugabane wa Afurika ibera i Marakesh muri Maroc, igamije kurebera hamwe amahirwe y’Ishoramari agaragara ku Mugabane wa Afurika.

Yagaragaje ko uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’Igihugu ari ngombwa, bityo ko Leta y’u Rwanda yashyizeho amahirwe n’uburyo bwo korohereza abifuza gushora imari mu nzego zinyuranye, zifitiye akamaro abaturage.

Ihuriro ku ishoramari muri Afurika, buri gihugu kigira umunsi gihura n’abifuza kugishoramo imari, byiswe ‘Boardroom sessions’, aha Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko izamuka ry’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu myaka 10 ishize, wagizwemo uruhare n’abikorera bityo ko Leta yashyizeho uburyo bwo koroshya ishoramari, ryaba ari iry’imbere mu Gihugu no hanze yacyo.

Yagaragaje kandi uburyo u Rwanda rwashyizeho amabwiriza agamije kuzamura ishoramari, atanga urugero ku rwego rushinzwe ubutasi ku mari, rugenzura amategeko y’ishoramari n’andi arimo no gukorera mu mucyo, byose bigamije guteza imbere urwego rw’ishoramari.

Ati “Ikindi ni uko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo korohereza abashoramari, aha ndavuga kutishyura imisoro mu gihe cy’imyaka 7 ku ishoramari ry’arenga Miliyoni 50 z’Amadorali. Leta yanashyizeho uburyo bw’iyakure kandi bwihuse bwo kwandikisha ubucuruzi bw’umushoramari, aho bitwara amasaha 6 gusa kandi ntibigusabe kuzenguruka inzego”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yerekanye ko u Rwanda rwashyizeho ‘One Stop Centre’, aho umuntu afashirizwa ku buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse yabasha kuhagera agahabwa serivisi yihuse muri ako kanya.

Yagaragaje kandi ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bigari, bikenerwa mu rwego rw’ubuhinzi, aho yabahaye urugero ku cyanya cy’ubuhinzi n’ubworozi cya Gabiro Agribusiness Hub, cyitezweho kunguka agera kuri Miliyoni 5 z’Amadorali ya Amerika, binyuze mu koroshya ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no gutanga imirimo igera ku 4000 ku baturage bo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Aha Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagaragaje ko hakenewe gushorwa imari mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, uri ku buso bwa hegitari zirenga 4,000.

Ati “Turifuza kugira imishinga migari y’ubuhinzi mukurikije urugero nabahaye kuri Gabiro Agribusiness Hub, aho icyiciro cya mbere cyarangiye. Ubu hakurikiyeho icya kabiri ariko nanone igice cyarangiye ni ikijyanye n’ibikorwa remezo, turacyifuza abashoramari bo kubyaza umusaruro iki cyanya.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yanagaragarije abashoramari amahirwe ari mu nzego zinyuranye zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no mu rwego rw’ubuzima, aho u Rwanda rwateganyije ubutaka bufite ubuso burenga hegitari 500 i Masaka, bwagenewe serivisi z’ubuzima n’ubushakashatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka