Abifuza akazi bahuye n’abagatanga, bamwe bari biteze ko bahita bakabona

Urubyiruko rurangije kwiga rwifuza akazi rwahuye n’abagatanga cyangwa abaranga aho kari, bamwe barufasha kumenya ahari amahirwe, abandi barwizeza kuzagahabwa nyuma yo guhugurwa no kwitoza nk’abakorerabushake.

Urubyiruko rubarirwa mu magana rwari rwagiye muri Camp Kigali guhura n'abo rukeka ko bazarufasha kubona akazi
Urubyiruko rubarirwa mu magana rwari rwagiye muri Camp Kigali guhura n’abo rukeka ko bazarufasha kubona akazi

Umuyobozi w’Ikigo cyitwa ‘Bright Future Cornerstone’ gihugura urubyiruko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kwihangira umurimo n’Ubuyobozi buzana impinduka, Eric Rukundo, avuga ko yahavuye amaze kwandika abagera kuri 200, ariko igikorwa cyari gikomeje.

Rukundo avuga ko abiyandika bose bagiye koherezwa mu nzego zikorera hafi y’iwabo bakajya gukora imirimo y’ubukorerabushake ijyanye n’ibyo bamenyeye mu mashuri, nyuma hakazavanwamo 100 bazahabwa akazi mu turere dutandukanye tubakeneye.

Rukundo ati "Muri buri Karere tuba dushaka urubyiruko rujya mu makoperative rukababera abajyanama, niba ari uwize ibaruramari(Comptabilité) akabafasha, akitanga mu kubarura akabaha ubumenyingiro bakeneye kugira ngo koperative yabo itazahomba."

Avuga ko abajya kwigisha ibijyanye no kwizigamira, ubuyobozi, kugira icyerekezo n’ibindi, mu gihe kibarirwa hagati y’amezi atatu kugera kuri atandatu, bagahita batangira gushakirwa akazi.

Rukundo avuga ko abakora bitanga ari bo ibigo bafitanye amasezerano bihitamo guha akazi, cyangwa Bright Future ubwayo ikakabihera.

Avuga ko ikigo ayobora gitanga akazi cyangwa kikagahesha abarenga 100 buri mwaka.

Ibindi bigo byaba ibya Leta, iby’abikorera cyangwa ibikorana na byo mu gutanga amahugurwa, byasabye urubyiruko rwifuza akazi kubanza kumenya neza ibyo rukwiye gukora n’uburyo bikorwa.

Mu bigo byahuye n’abashaka akazi hari ibyemera korohereza abakorerabushake babyo bibaha ifunguro rya ku manywa cyangwa amafaranga y’urugendo.

Uwitwa Ndagijimana Elie urangije kwiga ibijyanye n’ubwubatsi muri Kaminuza avuga ko amaze umwaka ashaka akazi yarakabuze, akaba ngo yaje yizeye ko ahita akabona.

Ndagijimana ati "Numvaga ko nza ngahura n’abakoresha, basanga nujuje ibyo basaba bagahita bampa akazi, gusa ntabwo ari ko byagenze ahubwo badushishikarizaga gushaka akazi, baturangira amahirwe y’aho twakabona."

Ndagijimana avuga ko atahanye amakuru yakuye kuri benshi mu batanga akazi, ariko by’umwihariko ku Rwego rushinzwe Iterambere (RDB) kuba bamumenyesheje ko bazamufasha kwimenyereza umwuga(internship).

Umuyobozi ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Faustin Mwambari yabwiye urubyiruko ko nta muntu wabaha akazi atarabona imikorere, ubushake n’imbaraga.

Avuga kandi ko ari ngombwa kwihugura bitewe n’uko imirimo y’iki gihe itandukanye n’iyo mu gihe cyashize, ndetse ko mu mwaka wa 2030, 80% by’imirimo yose izaba yarahindutse isaba ubumenyi bushya butandukanye n’ibyo umuntu aba yarize.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Martine Urujeni avuga ko guhuza abatanga akazi n’abagashaka byakozwe mu myaka umunani ishize bimaze kuvana mu bushomeri abagera ku 1197.

Urujeni yagize ati "Abaje bitabiriye ntabwo bivuze ko bari bubone akazi uwo munsi, kandi turi bubone n’ibitekerezo bishobora kudufasha kwagura ubumenyi bujyanye n’indi mirimo itandukanye."

Avuga ko iyi gahunda yo guhura kw’abashaka akazi n’abagatanga yatumye bamwe mu bagore batinyuka batangira gutwara abagenzi kuri moto.

Urujeni avuga ko ibura ry’akazi muri Kigali riri ku rugero rwo hejuru, abadafite akazi benshi bakaba ari abari mu kigero cy’imyaka hagati ya 16-30 bagera kuri 19.7%.

MIFOTRA ivuga ko izakomeza gushyigikira iyi gahunda yo guhuza abatanga akazi n’abagashaka, atari muri Kigali gusa ahubwo n’ahandi mu Ntara, mu rwego rwo kuzagira imirimo irenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 buri mwaka bitarenze uwa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka