Abenshi bakoreshwa mu gisirikare cya FDLR ngo ni abana

Umwe mu barwanyi ba FDLR witandukanyije n’uyu mutwe, Nsengiyumva Mpawenayo, avuga ko umutwe wa FDLR ukoresha abana ibikorwa bya gisirikare kandi abenshi uba ufatiranye kubera ubuzima bubi.

Aganira na Kigali Today mu karere ka Rubavu taliki 4/10/2013 aho yari yakiriwe avuye mu gihugu cya Congo agarutse mu gihugu cye, Nsengiyumva yavuze ko uyu mutwe wa FDLR ukoresha abana bari hagati y’imyaka 14 kuzamura, abenshi ubafatirana mu nkambi z’Abanyarwanda ziri mumashyamba ya Congo.

Nsengiyumva Mpawenayo, uwe mubarwanyi ba FDLR witandukanyije n'uyu mutwe.
Nsengiyumva Mpawenayo, uwe mubarwanyi ba FDLR witandukanyije n’uyu mutwe.

Ahereye kuri we ngo FDLR yamufashe imusanze aho yari Rutshuro bamubwira ko umusore w’Umunyarwanda agomba kubafasha kurwanya Leta y’u Rwanda aho gutegereza kuzagaruka mu gihugu cyafashwe.

Nsengiyumva avuga ko uretse we wafashwe na FDLR ngo hari abandi bana bakurwa mu Rwanda no mu nkambi mu gihugu cya Uganda bakazanwa kwigishwa igisirikare na FDRL mu kigo cya Mudacumura.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2013 hari abana bagera kuri 90 barangije imyitozo ya gisirikare.

Uretse Nsengiyumva hari n’abandi bitandukanyije n’uyu mutwe bavuga ko binjijwe mu gisirikare cya FDLR ari abana kugera ku myaka 15, ubu benshi ngo bari mu gisirikare bafite imyaka 20 kuko bamazemo igihe gusa ngo banyuze mu buzima butoroshye.

Abandi bitandukanyije na FDLR bavuga ko batangiye igisirikare ari abana.
Abandi bitandukanyije na FDLR bavuga ko batangiye igisirikare ari abana.

Uwitwa Mapendo (uhereye ibumoso) yabwiye Kigali Today ko afite imyaka 20 ariko amaze imyaka 8 mu gisirikare, aho yakigiyemo atandukanyijwe n’ababyeyi be, akavuga ko kubera uburambe yaragifitemo ari mu batoranyijwe no kujya kurwana na M23 Kanyarucinya mu mirwano iheruka.

Abandi batahukanye n’aba basore bavuga ko binjiye muri iki gisirikare baje gutwarwa n’abandi barwanyi ba FDLR bababwiraga ko bagiye kubashakira akazi bagera Masisi i Walikali bagasanga akazi babwiwe ari ugushyirwa mu gisirikare none ngo nyuma yo kurambirwa imibereho mibi bahisemo kwigarukira mu gihugu cyabo.

Patrick (uwegereye imodoka) avuga ko yinjijwe mu gisirikare cya FDLR n’abanyapolitiki b’uyu mutwe bamukuye mu karere ka Burera bamunyuza Uganda aho yajyanye n’abandi bahahuriye.

Yemeza ko igisirikare cya FDLR gikorwa n’abana baba bijejwe ibitangaza nko kuzahabwa amafaranga menshi, ubundi ngo abana nibo boroha gushukika kurusha abantu bakuru kandi bakubahiriza amabwiriza nk’uko yabibonye.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Bararushywa n’ubusa ntibateze kurufata.nibashaka baze bose kungufu cg neza. uburyo bazamo tuzabakira kuko ni abana bacu. Naho bariya ndabazi baracyatsa.

GISINGERI Alex yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka