Abemerewe gushyira amashanyarazi mu nyubako ni bo bazirengera n’ikibazo cyavuka

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ibigo n’abantu ku giti cyabo bahawe ibyangombwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako zitandukanye, ari bo bazirengera ingaruka mu gihe hagira inzu ishya biturutse ku mashanyarazi.

Abakora amashanyarazi barasabwa kubyakira uruhushya
Abakora amashanyarazi barasabwa kubyakira uruhushya

Ibyo biravugwa nyuma y’aho RURA isohoreye itangazo rivuga ko nta muntu wemerewe gushyira amashanyarazi mu nzu atarabiherewe uburenganzira n’icyo kigo, ngo ibyo bikaba bigamije gukumira impanuka zituruka ku muriro w’amashanyarazi.

Gutanga ibyo byangombwa ngo byari bisanzwe bikorwa ariko ngo ntibyashyizwemo ingufu, ubu bikaba bigiye kubahirizwa nyuma y’aho bigaragariye ko mu mpanuka z’inkongi z’umuriro ahanini zikomoka ku mashanyarazi, nk’uko bitangazwa na Mutware Alexis, umuyobozi ushinzwe amazi, ingufu, isuku n’isukura muri RURA.

Agira ati “Gahunda yo gutanga ibyangombwa ku bashyira amashanyarazi mu nyubako yatangiye muri 2014, ikaba yaratekerejwe nyuma y’aho bigaragariye ko mu nkongi zirenga 300 zabaye hagati ya 2011 na 2014, 60% zaturutse ku mashanyarazi. Icyo gihe rero ni bwo hasohotse amabwiriza, yanahaye inshingano RURA zo gutanga impushya ku bakora iyo mirimo”.

Mutware avuga kandi ko uwahawe ubwo burenganzira ari na we ugomba kubazwa ibyangiritse mu gihe inzu yashyizemo amashanyarazi yaba ihiye.

Ati “Uwahawe uburenganzira bwo gukora iyo mirimo ni we utanga icyangombwa cy’inzu yakoreye ‘installation’ ari na cyo nyiri inzu azajyana muri REG asaba guhabwa amashanyarazi, kivuga ko yakozwe ku buryo bwujuje ubuziranenge akanabisinyira. Niba rero yabisinyiye, bivuze ko haramutse habaye ikibazo kuri ya nzu giturutse ku mashanyarazi, ari we ugomba kubibazwa agakurikiranwa”.

RURA itangaza ko kugeza uyu munsi abamaze guhabwa urwo ruhushya ari abantu 98 ndetse ikaba yaranasohoye urutonde rwabo, gusa ngo hari n’abandi bakomeje kwitabira iyo gahunda kugira ngo babe benshi, nk’uko Mutware abisobanura.

Ati “Kugeza ubu abafite impushya ni 98 ariko hari n’abandi bamaze gukora ibizamini ndetse baranabitsinda bagera kuri 200 bakaba bazazihabwa vuba. Dufite kandi urutonde rw’abandi barenga ku 100 banditse basaba guhabwa izo mpushya ku buryo mu mpera za Mutarama bazakora ibizamini abazabitsinda bakazihabwa, bivuze ko bazagenda biyongera”.

Itangazo RURA yasohoye muri iki cyumweru rivuga ko abantu bose barimo kubaka cyangwa bateganya kubaka inyubako zo guturamo mu Mujyi wa Kigali, ko guhera ku ya 1 Werurwe 2021 nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi na REG/EUCL atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko installation y’inyubako ye yakozwe cyangwa izakorwa n’umuntu ufite uruhushya rwo gukora iyo mirimo rutangwa na RURA.

Ibisabwa kugira ngo umuntu abone urwo ruhushya, ni ukugeza kuri RURA impamyabumenyi cyangwa ikindi cyangombwa cyerekana ko yize iby’amashanyarazi, indangamuntu ye, akishyura amafaranga 25,000 ya serivisi hanyuma agakora ikizamini ngo harebwe ko afite ubumenyi buhagije mu gukora iyo mirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bwana muyobozi muraho hari aba technicians tumaze igihe kinini muruyu mwuga ariko tutagize amahirwe yokuwiga mumashuri none abantu nkabo badafite impamya bumenyi muri iyo domain murabateganyiriza iki?Murakoze

Omar yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Muraho banyakubahwa?igitekerezo cyange litanies kiti nakuntu umuntu ibyobyose visages yabikorera kuri internet?murakose

Nsengimanabosco yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

RURA nijye nomuba kanishi b,imodoka .

Alias yanditse ku itariki ya: 17-01-2021  →  Musubize

RURA nijye nomuba kanishi b,imodoka .

Alias yanditse ku itariki ya: 17-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka