“Abazimuka ahateye nabi ntibategereze guhabwa ingurane”- Umujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko abatuye ku misozi ihanamye (ku manga) hamwe n’abatuye mu bishanga bagomba kuhimuka mu buryo bwihuse badategereje ingurane, kuko aho batuye nta bikorwa bigamije inyungu rusange umujyi wahateganyirije.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba tariki 29/05/2012, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yavuze ko atewe impungenge n’amazu ashaje cyangwa ari ahameze nabi, ku buryo abayatuyemo bagombye kuba barahavuye.

Fidele Ndayisaba waganiraga n’abanyamakuru ari kumwe n’abayobozi bakuru muri Ministeri y’Umutungokamere (MINIRENA) ndetse n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yagize ati “Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”.

Benshi mu bagomba kwimuka bo ku misozi ihanamye ya Gatsata na Kimisagara ndetse n’abatuye ku nkengero z’igishanga cya Nyabugogo baganiriye na Kigalitoday mu cyumweru gishize, bavuga ko nta nama bakoreshejwe n’ubuyobozi yo kubamenyesha ko bagomba kuva aho batuye byihuse.

Imwe mu nzu zubatse ahantu hahanamye yasenywe n'amazi y'imvura ku musozi wa Gatsata.
Imwe mu nzu zubatse ahantu hahanamye yasenywe n’amazi y’imvura ku musozi wa Gatsata.

Abafite amazu yasenyutse bitewe n’imvura imaze igihe yarabaye nyinshi basabwe kuva aho batuye byihuse, ariko bakavuga ko nta handi bajya batabanje guteguzwa no guhabwa ingurane ku mitungo yabo.

Nyamara umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, nawe yemeza ko abo baturage bose basabwe kuva aho batuye kera. Ati “Ahubwo twe twari tuzi ko bahavuye, ubwo nibiba ngombwa ubuyobozi buzakoresha imbaraga, aho kugirango bicwe n’ibiza”.

Abaturage basabwe kwimuka ari abatuye ku misozi ihanamye yo mu Gatsata, kuri Mont Kigali, kuri Mont Jali, ku Gisozi no mu gishanga cya Nyabugogo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 8 )

Nibimuke nonese ingurane itabonetse hakagaruka ibiza byagenda gute? ntibapfa bagashira? nibigendere noneho bazabaze iby’umutungo wabo nyuma.

NONO yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

Uyu mujyi ubura icyo nakwita plan! bavuga kwimura abantu ariko ntiberekana aho bazajya.Uyu muyobozi wa Kigali ntabwo aziko inzara yamaze abaturage be! Uzasanga babasaba kwimuka ariko noneho babananize mugushaka aho kuba. Leta yari ikwiye gushyiraho itegeko rigena igiciro cyo gukodesha amazu, n’ahantu ho gutura. Njye ndabona n’aho bazajya bazababwira ko hatemewe kuhaba

harera yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Aho bagiye gukura abo baturage ntangurane hizitwa ahande? Ese aho bazajya bazahagura iki? Ese amafranga yo gukodesha bazayakurahe? Ese uzaba adafite ubushobozi bwo kubona aho ajya bazamugenza gute? Ni mumfashe munsubize kuko njye ndibaza nkabura igisubizo cy’ibyo bibazo.Murakoze ariko mbere y’uko nsoza mureke mbanze nshimire kigalitoday.com byimazeyo kubw’amakuru meza bageza ku banyarwanda. God bless you!

yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Aho bagiye gukura abo baturage ntangurane hizitwa ahande? Ese aho bazajya bazahagura iki? Ese amafranga yo gukodesha bazayakurahe? Ese uzaba adafite ubushobozi bwo kubona aho ajya bazamugenza gute? Ni mumfashe munsubize kuko njye ndibaza nkabura igisubizo cy’ibyo bibazo.Murakoze ariko mbere y’uko nsoza mureke mbanze nshimire kigalitoday.com byimazeyo kubw’amakuru meza bageza ku banyarwanda. God bless you!

Eddie Mwerekande yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Aho kwicwa n inzara wakwicwa n ibiza. Leta ntigakabye buriya se ibona bariya baturage batabahaye ingurane bakwiyubakira hehe? Gute?

Mupori yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Ibi ni igitugu gikabije. Nonese ko Leta (Umujyi wa Kigali) bubakaga ireba, ubwo responsabilite yayo ni iyihe??? Ujya gufata ikemezo nk’iki ajye abanza yishyire mu mwanya w’uwo agiye kugifatira.

yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

ARIKO IBINTU BIRATANGAJE, ABANTU BAGIRIWE IMPUHWE ZO KURINDWA URUPFU ARIKO NANONE BABURIWE AMEREKEZO?

solange yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

BAHUNGE BAJYEHE KO BYOSE ARI URUPFU NIBA LETA IBAHUNGISHIJE NTIBAHE AHO BAKAMBIKA? GUKAMBIKA NI UKUVUGA AHO URAMBIKA UMUTWE , ICYO URYA N’ICYO UHA ABANA. IBINTU BYAKOMEYE!!!!!

WILLY yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka