Abazi Niyitegeka Félicité bahamya ko Ubutwari bwe ari ubwa kera

Niyitegeka Félicité ari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena kubera ibikorwa bitari ibya buri wese yakoze mu kwitangira abandi, ariko ababanye nawe bamubona nk’umutagatifu ndetse amasomo yabahaye akaba akibaherekeje mu buzima babayeho.

Niyitegeka yabaye Intwari kuva kera nk'uko bivugwa n'abo babanye
Niyitegeka yabaye Intwari kuva kera nk’uko bivugwa n’abo babanye

Niyitegeka yakoze imirimo itandukanye kandi itamugaragaza nk’umuntu ukomeye, cyakora ku baciye bugufi bamufataga nk’umubyeyi urangwa n’umutima w’impuhwe, wita ku bakene, utega amatwi buri wese kugeza n’uvuga ibidakwiye akagukosora yabanje kugutega amatwi.

Yari umuvuzi w’intimba z’imitima, ibi bikajyana no gusabana na bose, cyane cyane abasuzuguritse mu muryango, nibo yafataga nk’inshuti ze.

Kigali Today yifuje kumenya ubuzima bwe ku munsi we wa nyuma n’ibihe byamuranze, maze iganira na Mukarugira Claire babanye igihe kinini kugera ku isegonda rya nyuma ryo kuva mu mubiri.

Mukarugira Claire ni umubyeyi ugira urugwiro kandi uterwa ishema no kuvuga ibigwi bya Niyitegeka, kuko yumva ko byafasha benshi kuvamo Intwari.

Mukarugira wo mu Karere ka Rubavu akora akazi ko gucuruza indabo no gukodesha imyenda y’abageni, aho yiyicariye aba asoma ibigwi Niyitegeka yagiye yandika mu ikayi umunsi ku wundi, kugira ngo atazibagirwa inama yahabwaga n’iyo nshuti magara.

Avuga ko ubuzima abamo ahora amuzirikana kuko mu gihe babanye yahoraga amusaba gutega amatwi abamugannye, kugera no kubadahabwa agaciro mu muryango.

Mukarugira atanga urugero uburyo Niyitegeka yahinduriye ubuzima uwitwa Mbuzi wafatwaga nk’utagira ubwenge ndetse agahora yanduye, ariko aho ahuriye na Niyitegeka yamugize inshuti amwigisha kwiyitaho no gukora.

Agira ati “Mbuzi yari umugabo wari uzwi kugira uburwayi bwo mu mutwe, agahora ku kiriziya no ku iposita asabiriza, akagira inkonda, ibimyira, ipantaro ikagwa, ishati igahora ifunguye ku buryo abantu batamwitagaho. Babonaga ko atari muzima ntahabwe agaciro, ariko kuri Niyitegeka yahoraga atubwira gutega amatwi abantu bose no kubakunda kugera kuri uwo Mbuzi.”

Ubuzima bwa Mbuzi na Niyitegeka Félicité

Mbuzi ntiyavugaga ariko bava mu misa yategaga Niyitegeka akamutegera ikiganza, ubusanzwe abantu baramwitazaga, ariko we yaramwegeraga akamufungira ndetse akamuha icyo afite.

Byageze aho Niyitegeka amujyana mu kigo yabagamo cya Mutagatifu Petero “Centre saint Pierre”, atangira kujya amukoresha imirimo nko gusunika ingorofani cyangwa gukuraho imyanda akamwereka aho ayijyana.

Ibyo byatumye Mbuzi abona ko ashoboye atangira kwigirira ikizere, buri gihe akaza gutegereza mushuti we ngo bajyane.

NIYITEGEKA yakomeje kumwigisha kwiyitaho kugera n’aho amweretse ko agomba gushyira umugozi mu ipantalo ntigwe, ubundi amwigisha kwihanagura ikimyira n’inkonda maze Mbuzi atangira gucya.

Mukarugira ati “Mbuzi yatangiye kujya ambona nanjye akaza kundamutsa, akambwira ko Niyitegeka azamuha umukobwa, azamuha n’inka, gusa yabivugaga mu Giswahili.”

Akomeza agira ati “Ubuzima bwa Niyitegeka mbusubiramo uyu munsi nkabona agaciro yahaga abantu ndetse nkabona ko hari abantu twica kubera tutabaha agaciro kandi tubitayeho baba bazima. Iyo ndebye uburyo Mbuzi yahindutse binyereka ko n’aba tubona basabiriza cyangwa tuvuga ko bafite uburwayi bwo mu mutwe bashobora guhinduka bakigirira akamaro.”

Mbuzi yavukaga mu muryango w’Abasilamu, ariko byageze aho yinjira mu kiriziya agahagarara inyuma akurikiye Niyitegeka, bagera aho bahana amahora ya Kirisitu, Mbuzi akava ku ntebe z’inyuma agasanga Niyitegeka aho ahagaze akamuhereza ikigaza, ubundi agahereza abo bari kumwe ikiganza ababwira “Nakuwona.”

Ubuzima bwa Mbuzi bwarahindutse ndetse atangira kuvuga ngo “Felecite atanibatiza”, ibi byamukururiye ibyishimo mu buzima bwe mu gihe mbere abamubonaga bumvaga ko ntacyo amaze mu muryango.

Uko Niyitegeka yatangiye kwakira abantu bahungaga

Tariki 4 Mata 1994 Niyitegeka yatumiye abakobwa bitwa abafasha b’ubutumwa bazwi nk’abakobwa ba Musenyeri, kuko yari asanzwe abahuza kabiri mu mwaka muri Diyoseze ya Nyundo.

Ubwo bagomba gutangira amasomo nibwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, n’abakobwa baguma aho, abandi bahungiye kwa Niyitegeka ni abantu bavuye mu miryango yabo, hamwe n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mutagatifu Fidèle, bose bahungira muri Hoteli Merdien ubu yabaye “Serena Hotel”, bari barinzwe n’Abafaransa ariko baza kubasiga barigendera.

Mukarugira avuga ko abo bantu bahise bajyanwa mu nzu yari izwi nk’ingoro ya Muvoma, ariko buri joro interahamwe zikaza gutwaramo bamwe zikajya kubica.

Ibyo byatumye uwari Superefe Zirimwabagabo azana icyo gikundi cy’abantu muri santere ya Mutagatifu Petero yari iyobowe na Niyitegeka, bamusaba kubagumana.

Ati “Superefe yasabye Niyitegeka kubagumana igihe gito, bagashakirwa aho bajyanwa, ndetse ahasiga n’abajandarume bo kubarinda, gusa nyuma y’iminsi mikeya ba bajandarume baragiye, babasiga aho nta byo kurwa bafite”.

Mu kwiyumanganya kwe, Niyitegeka yakomeje ibikorwa byo kurwana kuri abo ahishe ndetse abo ashoboye kwambutsa arabikora kugeza naho yagiye kureba Superefe Zirimwabagabo amusaba abajandarume ariko ntibabamuha.

Ntiyacitse intege ngo yakomeje kwakira abamugana, ndetse agahangayikishwa n’ubuzima bw’abantu afite kuko yumvaga ashaka kubakiza.

Uko ubuzima bwagendaga bukomera Niyitegeka yabonye ko bishobora kutamusiga amahoro ariko yemera guhara ubuzima bwe, atangiza inyigisho z’ubuzima bwa Yobu kugira ngo akomeze abo bari kumwe.

Umunsi wa nyuma wo kubaho kwa Niyitegeka Félicité

Tariki 20 Mata 1994, abantu batangiye kuza gutwara ababo bari mu kigo Mutagatifu Petero bavuga ko izatwikwa, cyane ko interahamwe zari zarateye kuri Cathedral ya Nyundo bakica abahahungiye.

Ikigo cya Mutagatifu Petero Niyitegeka yari atuyemo cyari cyubatse muri metero nkeya ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi, bigasaba iminota itageze kuri itanu ngo umuntu ukivuyemo abe ageze mu kindi gihugu.

Cyakora bitewe n’ubwoba abantu babagamo, ntibyari byoroheye buri wese kuhagera ngo akize ubuzima bwe, cyane ko hari n’interahamwe zikora igenzura.

Niyitegeka yiyambazaga abajandarume barindaga umupaka kugira ngo ashobore kwambutsa abantu kandi bakamufasha batamuteye ibibazo, yambukije abantu inshuro ebyiri bagera i Goma bagahamagara abo basize bababwira ko nabo bamwiyambaza bakambuka.

Gutanga ayo makuru nibyo byatumye interahamwe zimenya ko ahungisha abantu, n’amayeri yakoreshaga harimo kubambutsa mu ma saa kumi za mu gitondo.

Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Niyitegeka yari yateguye guhungisha itsinda ry’abantu 43 yari afite, byari gutuma yubahiriza ibyo nibura Musaza we Col. Nzungize Alphonse yari yamubwiye ko interahamwe zifite ubukana ndetse zishobora kumutera zikamwicana n’abo ahishe nyuma yo gutera cathedral ya Nyundo.

Mukarugira avuga ko Niyitegeka yasabye abajandarume kumufasha ariko kubera ikigo cyari cyazengurutswe n’interahamwe babura uburyo bamufasha.

Ati “Ubusanzwe iyo abajandarume babonaga inzira imeze neza nta nterahamwe zihari, bateraga amabuye ku mabati ya Shapele ya Bikira Mariya ku isaha ya saa kumi za mu gitondo, noneho agahita azana abantu yateguye bakambuka. Ariko kuri iriya tariki ntibyakunze amenya ko inzira itameze neza.”

Akomeza avuga ko uwo munzi wari mubi ku bari mu kigo kuko ku masaha ya saa sita interahamwe zitwaje umukecuru w’umututsi zivuga ko zimuhungishije ariko icyazigenzaga ni ukureba niba nta burinzi buhari, no kumenya niba koko hari abantu bahihishe kuko binjiraga bareba mu Nguni zose z’ikigo.

Uko bamwe bava mu kigo bajya i Goma bakavugana n’abo mu Rwanda abandi bakaza gutwarwa n’abandi, ni byo byeretse Niyitegeka ko hamwe n’abantu be bari mu kaga maze abwira Mukarugira ati “ndimo ndakora icyaha ku batagira urukundo kandi nzabizira.”

Tariki ya 21 Mata 1994, abantu biriwe mu kigo bacitse intege ndetse benshi kurya birabananira kubera gutinya ko interahamwe zishobora kubasanga mu kigo zikabica, bikaba byaraterwaga n’amakuru yarimo avuga ko zishaka kuza gutwika icyo kigo.

Niyitegeka hamwe n’abajandarume bari bateguye ko uwo munsi ku isaha ya saa mbiri z’ijoro bari buze kwambutsa abantu, ndetse abari mu kigo abasaba kwitegura.

Isaha ya isaa kumi igeze abantu basabwe kujya mu misa ariko mu gihe bakitegura interahamwe zihonda urugi maze Niyitegeka ajya gukingura.

Mukarugira avuga ko ibyo byabaye mu gihe abakobwa bari kumwe nawe bari bamaze gutondeka amabuye yo kuririraho kugira ngo batewe bahite bihungira.

Ati “Ubwo twari tumaze gushyiraho ayo mabuye nibwo umwe mu bakobwa yambwiye ko hari abantu baje, ngiye kureba mbona ni babandi baje ku manywa barimo bakubita igifunguzo cy’ikinyururu Niyitegeka”.

Ati “Nahise niruka mbwira abantu mu byumba ko interahamwe zije bakwihisha ariko nza guhura n’umwe mu nterahamwe ahita anjyana mu kibuga, bagenda bafata n’abandi baturunda mu kibuga mu gihe ababashije gusimbuka igipangu bahise bigira muri Congo.”

Bamaze kurundanya abantu batangira kuburiza imodoka, Niyitegeka abazibaza aho zimujyaniye abantu ariko ntizamusubiza, nawe ahita yurira imodoka. Umwe mu nterahamwe yahise amukurura amukuramo, ariko amubwira ati “niba mutampaye abantu banjye ndajyana nabo.”

Niyitegeka ngo yarebye abo bantu be arabakomeza ababwira ati “Ubwoba mufite ni ubw’iki? Ntwabo muzi uwo musanga?” Ahita atera indirimbo ‘Nzasanga Mariya mu bwami bw’Ijuru’.

Gusa benshi ntibashoboye kumwikiriza niko guhindura atera ishapule maze yungirizwa n’umukobwa witwa Kayitesi Beltha wahise atera indirimbo “Izuba ry’umutima wanjye”

Imodoka yari ibatwaye yanyuze kuri Hoteli Ubumwe, ikata ikomeza imbere ya Kaminuza Saint Fidèle ariko ihagarara kuri bariyeri.

Interahamwe zasabye Niyitegeka guceceka maze asubiza n’umutima mwiza ati “Turimo kubasabira ku Mana kugira ngo ibyo mukorera abavandimwe banyu mubireke.” Cyakora ngo interahamwe yamusubiza yishongora ngo “Nti turi abavandimwe b’Abatutsi kuko Imana y’Abatutsi si yo y’Abahutu.”

Mukarugira wari wabwiwe ko bajyanywe kuri Komini imodoka yabagejeje mu mujyi abona ko batajyanywe kuri Komini, ahubwo atekereza ko bajyanywe kwicwa, maze ni ko kubwira Niyitegeka ati “Wowe bakubabariye kandi wisenya ufite imirimo myinshi.”

Yamusubije agira ati “Namwe nta cyaha mwakoze reka mbaherekeze mugereyo amahoro.”

Mukarugira avuga ko bageze aho kwicirwa ahazwi nka Komini Rouge, basanze hari ayandi matsinda y’abica n’abacuza abantu ibyo bafite, maze abakuwe mu modoka barundwa ukwabo ariko Niyitegeka ntiyitandukanya n’abantu be ahubwo akomeza gusenga.

Interahamwe zabazanye zabamishemo urusasu, naho Mukarugira agwa yubamye ariko isasu ntiryamufata. Ubwo amasasu yari acecetse yubuye amaso agira ngo arebe ko ari muzima ndetse abona interahamwe zisubiye mu modoka.

Ngo Niyitegeka yari yarashwe aryamye hasi agaramye n’imyenda ye. Mu gihe interahamwe zarimo zicuza abarashwe zibashyira mu cyobo, Mukarugira yabasabye kumurasa ariko baranga, ahubwo babwira abasigaye kumwica bamutemye nabo baranga bavuga ko bamuhamba ari muzima.

Musaza wa Niyitegeka, Col Nzungizi yaje kuhagera bumaze kugoroba asanga byarangiye yicwa n’agahinda, kubera bwari bumaze kwira arataha bukeye azana isanduku n’amashuka ashyingura umuvandimwe we n’abandi bantu babiri yari aziranye nabo.

Mukarugira avuga ko ku mva ya Niyitegeka bahashinze igiti cy’isombe kugira ngo bazayimenye ariko kubera ibihe byagiye bikurikiraho imva ye yaje kuyoberana.

Avuga ko nyuma amaze gushyirwa mu Ntwari z’u Rwanda, umubiri we bawushatse bakawubura ndetse mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Deo Nkusi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Intwari, Imidari n’Impeta z’ishimwe (CHENO) muri 2017, yavuze ko umubiri wa Niyitegeka ukirimo gushakishwa.

Niyitegeka Félicité yari yaritangiye amahoro

Mukarugira avuga ko ubwo Niyitegeka yigishaga abafashabutumwa yari yarabasabye kuba intumwa z’amahoro ndetse abasaba kwitegura kuba ibitambo ariko u Rwanda rukagira amahoro.

Yagize ati; “Yatangaga inyigisho zisaba kuba intumwa z’amahoro, ndibuka ubwo yatwigishaga akatubwira ko bibabaje kuba Abanyarwanda bacikamo ibice, kandi muri ibyo bice harimo n’abakirisitu bagira urwangano, bakarebera abantu mu moko kandi nta ntumwa igira ubwoko.”

Arongera ati “Ubu ni bwo mbona uburyo yari mu butumwa kandi yabushoje neza, aba igitambo yitangira abandi atagendeye ku mibare, kwikunda no gutinya ibyamubaho.”

Mukarugira avuga ko Col Nzungizi yahize abakandagije ikirenge mu kigo cy’umuvandimwe we ariko bakihisha.

Ati “Nubwo nari narokotse kubera abantu baje kumbona bakankura mu mirambo, nakomeje kwihisha gusa nza kumenya ko umuvandimwe wa Niyitegeka yahize bikomeye interahamwe zamwishe kimwe n’ababaherekeje gusa ntiyababona kuko n’imodoka bakoreshaga bari barayikuye ku kigo nderabuzima cya Kigufi bagiye kuyihisha mu kigo cya gisirikare.”

Mukarugira avuga ko muri icyo gihe Interahamwe zihishaga Col Nzungize abantu bashoboye kugira agahenge, ariko baza kumenya akiriho batangira kumuhiga ngo atazabavuga.

Ati “Serushagu Omar ubwe yakoze ibishoboka aranshaka agira ngo amenye ko nabonye uwarashe Niyitegeka, gusa namubwiye ko nari mfite ubwoba ntabashije kubona uwamurashe. Yumvishe ntamuzi arandeka ariko icyo yashakaga kumenya ni ukumva ko namubonye ngo ankureho ntazabavuga”.

Niyitegeka Félicité yavukiye i Vumbi mu Mujyi wa Huye mu 1934, yari uwihayimana mu muryango w’aba Auxiliaire de l’Apostolat ku Gisenyi, yishwe arashwe na Omar Serushago wemeye icyo cyaha ku itariki ya 3 Gashyantare 1998 i Arusha, akaba yarashyizwe mu Ntwari z’Imena muri 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo ashaka yari kurokoka,kubera ko musaza we witwaga Colonel NZUNGIZE wamusabye gusiga abatutsi bali kumwe akanga.Gusa tuge twibuka ko intwari iruta izindi zose ali Yezu wadupfiriye,kugirango abumvira Imana bazabone ubuzima bw’iteka.Ikibabaje nuko benshi bakora ibyo yasize atubujije.
Bakumva ko amafaranga,shuguri,politike,etc...aribwo buzima gusa.Wabasaba gushaka Imana bakaguseka.Kwibera gusa mugushaka ibyisi ntushake Imana,bizabuza billions z’abantu kubona paradis dutegereje kandi iri hafi,ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13.

bagambiki yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka