Abazamura ibiciro by’ingendo mu buryo butemewe baraburirwa

Umuyobozi wa Koperative yo gutwara abagenzi (RFTC), Col Dodo Twahirwa, atangaza ko imodoka zose zitwara abagenzi zihabwa inyunganizi ya essence bityo akaba nta mpamvu yo kongera ibiciro byashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

Abazamura ibiciro by'ingendo baraburirwa
Abazamura ibiciro by’ingendo baraburirwa

Col Dodo abitangaje mu gihe ingendo zari zarafunzwe mu turere zikongera gufungurwa, aho hari ibinyabiziga bitwara abagenzi byazamuye ibiciro byitwaza ko nta essence bihabwa.

Kigali Today yavuganye n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakora ingendo ziva mu mujyi wa Gisenyi kugera Mahoko bavuga ko igiciro cyazamuwe kiva ku mafaranga 300 kigera ku mafaranga 500, naho abagenzi bajya i Congo Nil igiciro cyagejejwe ku mafaranga 2500 mu gihe bari basanzwe bishyura 1,450.

Uretse kuba icyo giciro gikoreshwa ku manywa, mu gihe cy’amasaha yo ku mugoroba kirazamurwa, aho abagenzi bakoresha amafaranga 500 akongerwa akagezwa ku mafaranga 1000, naho ahari amafaranga 1000 akazamurwa akagezwa ku mafaranga 2000 ndetse akarenzwa.

Si mu Ntara y’i Burengerazuba ibi bintu bikorwa gusa kuko usanga n’ahandi bikorwa, Col Dodo akaba atangaza ko abantu bongera ibiciro banyuranya n’amabwiriza y’igiciro cya RURA agasaba ko babihagarika.

Agira ati “Ibyo ntabwo byemewe, imodoka zose zihabwa essence kugira ngo zubahirize ibiciro, uwo bigaragayeho arahanwa, naho abaturage babibonye ntibagomba kubiceceka ahubwo bajye babagaragaza bahanwe kuko ibiciro byashyizweho na RURA ntibyigeze bihindurwa”.

Uwo muyobozi abajijwe ko n’imodoka z’ishyirahamwe ayoboye zirimo avuga ko zihabwa essence abashoferi batagomba kubyitwaza.

Ati “Niba harimo n’imodoka zacu zigomba kugaragazwa kuko zihabwa ayo mavuta, abaturage ntibagomba guhendwa kandi Leta yaratanze inyunganzi”.

Mu kwezi k’Uwakira 2020, ubuyobozi bwa RURA bwashyize ahagaragara itangazo rivuga ko Leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo, mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

RURA kandi yatangaje ko ibiciro by’ingendo rusange ku ngendo zihuza Intara, umugenzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 21 ku kilometero kimwe,

Ku ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura amafaranga 22 ku kilometero kimwe, ibi byari byaje bikurikira ibiciro RURA yari yatangaje tariki 14/10/2020 byavugaga ko ku ngendo zihuza Intara, umugenzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 25,9 ku kilometero kimwe, naho ku ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, umugenzi akaba yari yashyiriweho ko azajya yishyura amafaranga 28,9 ku kilometero kimwe.

Ibi byoroheje ingendo aho uvuye i Kigali ugiye i Musanze yagombaga kwishyura Amafaranga 2,340 byagiye ku mafaranga 930, naho Kigali – Nyagatare yari amafaranga 4,290 ashyirwa ku mafaranga 3,390.

Icyo cyemezo gifashwe nyuma y’uko abantu batandukanye bari bakomeje kwinubira ibi biciro by’ingendo byari byazamutse, bakinubira ko hirengagijwe amikoro adahagije ya benshi muri iki gihe ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

RURA, RFTC njye mbona mukorera mubiro cyane kandi reality mumuhanda itandukanye n’ibyo muba mwanditse. Mugire icyo mukora kuko ibyo biciro mwadushyiriyeho ntacyo byaba byaba bitumariye. Taxis zishyiriyeho ibiciro byazo kandi rimwe narimwe byikuba kabiri karenga. Ibiciro bya taxis muri rusange za RFTC byo rwose biteye ubwoba. Nimushaka amakuru nzayabaha ndi I Gatsibo.

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 11-04-2021  →  Musubize

Ariko RURA mujye mudufasha mukore igenzura! Nkubu nyuma y’uko hasohotse ibyemezo by’inama y’abaminisitiri biheruka, ntimwigeze mufata iya mbere ngo musohore ibiciro by’ingendo bishya. Uretse kubivuga ku mamicro, hari ikindi muri gufasha umuturage? Nkubu kuva MUHANGA-KIGALI udafite 2000frw ntabwo ntiwabasha kugenda! Ese buriya muzajya mutegereza Icyemezo cya Gvmt ko mbona ariyo ibahwitura nkaho mwe inyungu z’umuturage zitabareba? None se nyakubahwa Afande DODO, ko mbona RFTC ariyo yuriza ibiciro cyane, mwana muzi ko company yanyu ariyo iri ku isongo mukuzamura ibiciro. Nabahaga amakuru. Mudufashe turababaye. Mushyire Camera mumuhanda, ariko mugenzure n’ibiciro by’ingendo mumuhanda uko byifashe.

Nsado yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ariko RURA mujye mudufasha mukore igenzura! Nkubu nyuma y’uko hasohotse ibyemezo by’inama y’abaminisitiri biheruka, ntimwigeze mufata iya mbere ngo musohore ibiciro by’ingendo bishya. Uretse kubivuga ku mamicro, hari ikindi muri gufasha umuturage? Nkubu kuva MUHANGA-KIGALI udafite 2000frw ntabwo ntiwabasha kugenda! Ese buriya muzajya mutegereza Icyemezo cya Gvmt ko mbona ariyo ibahwitura nkaho mwe inyungu z’umuturage zitabareba? None se nyakubahwa Afande DODO, ko mbona RFTC ariyo yuriza ibiciro cyane, mwana muzi ko company yanyu ariyo iri ku isongo mukuzamura ibiciro. Nabahaga amakuru. Mudufashe turababaye. Mushyire Camera mumuhanda, ariko mugenzure n’ibiciro by’ingendo mumuhanda uko byifashe.

Nsado yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka