Abazajya mu butumwa bw’amahoro barahugurwa ku kurwanya ihohoterwa

Abasirikare bakuru 50 barimo abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro boherejwe n’umuryango w’Abibumbye ndetse n’abasanzwe batanga amahugurwa mu bice bibungwabungwamo amahoro, bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri mu kigo Rwanda Peace Academy kuva kuri uyu wa gatatu tariki 14/08/2013.

Aya mahugurwa bari guhabwa ku bufatanye bwa Rwanda Peace Academy ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore UN-Women, ngo agamije gutyaza ubumenyi bw’aba bantu cyane ko bahura n’abahohotewe mu kazi kabo.

Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy yagize ati: “Aya mahugurwa agamije kwigisha uburyo bafasha uwahohotewe no kurwanya ibyaha byo gufata ku ngufu, cyane cyane mu bihe by’amakimbirane kuko aribo bahura n’abahuye n’aya mahohoterwa muri ibi bihe.”

Abasirikare bari guhugurwa mu ishuri Rwanda peace Academy.
Abasirikare bari guhugurwa mu ishuri Rwanda peace Academy.

Ngo imwe mu mpamvu yatumye u Rwanda ruhabwa amahirwe yo gutanga aya mahugurwa, ngo ni uko ari igihugu kizwiho kurangwa n’uburinganire igihe bohereza abashinzwe umutekano mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye by’isi.

Ikigo Rwanda Peace Academy gifite ubunararibonye mu gutanga amahugurwa ku rwego mpuzamahanga, kuko cyahuguye Abanyasudani y’Epfo bakorera umuryango w’abibumbye mu byiciro bitandukanye, hagamijwe gutanga inkunga mu kubaka iki gihugu kikiri gishya ku ikarita y’isi.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka