Abayobozi ntibabereyeho kubaho neza abo bayobora babayeho nabi- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame atangiza Umwiherero w’abayobozi bo mu Nzego z’ibanze, yabasabye guhora batekereza uburyo bwo gukorera neza abaturage kuruta gukora bagamije inyungu zabo bwite.

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko babereyeho kwita ku bo bayobora
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko babereyeho kwita ku bo bayobora

Ibi ngo ntibivuze ko abayobozi batagomba kwiyitaho no kwita ku miryango yabo, ariko ngo bagomba kubikora banibuka ko hari n’abo bayobora bagomba kwitaho kandi bakabafasha kumererwa neza.

Yagize ati” Iyo uri umuyobozi kugira ngo ubeho neza n’abawe, ugomba guharanira kubaho neza kw’abo uyobora, kuko kubaho neza wenyine bigira ingaruka.”

Yanibukije kandi aba bayobozi ko babereyeho kumenya ibibazo igihugu gifite bakaberaho kubikemura kandi bakabikemurira igihe aho kubitinza nk’uko hamwe na hamwe bikorwa.

Ati” Kuki ibyo wagakemuye mu byumweru bitatu, bigusaba amezi atatu kugira ngo bikemuke, kandi ibisubizo Bihari?”

Perezida Kagame yanibukije aba bayobozi ko bagomba gukora kandi bagakora cyane, kugira ngo babashe gukemura ibibazo bidasanzwe igihugu gifite.

Ati” Dufite ibibazo bidasanzwe, tugomba gukora kuburyo budasanzwe, Turamutse dukora ku muvuduko ungana n’uwo abadafite ibibazo nk’ibyacu bakoreraho, twaba twibeshya.”

Yananenze kandi inama zihora zikorwa n’abayobozi zidatanga ibisubizo, abasaba gufasha abaturage kubaho neza no gutera imbere kuko ari yo nshingano ya mbere y’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka