“Abayobozi nibo bafite igisubizo cy’umutekeno mu karere k’ibiyaga bigari”- Ban Ki-moon

Umunyamabanaga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon n’umuyobozi wa banki y’isi bitegura gusura akarere k’ibiyaga bigari, batangaza ko igisubizo cy’umutekano mucye uri mu karere no kuzamura ubukungu bifitwe n’abayobozi.

Ibyo ni bimwe mu bigaragara mu itangazo bashyize ahagaragara bavuga ko bazasura ibihugu byo mu karere kugira ngo baganire n’abayobozi b’ibihugu mu kubahiriza amasezerano yasinywe, mu kugarura amahoro mu karere biherewe m’uburasirazuba bwa Congo, hamaze igihe hari intambara imaze gukura abaturage mubyabo bagera kuri miliyoni eshatu.

Ban Ki-moon avuga ko abayobozi bo mu karere bashyira hamwe n’imiryango mpuzamahanga mu gucyemura ikibazo cy’amakimbirane, ariko binyuze mu kuvugurura imiyoborere, ari bimwe mu byo bazaganiraho hamwe no kwihutisha iterambere no kwimakaza amahoro.

Aba bayobozi b’isi bizera ko ibyemejwe mu masezerano yabereye Adis Ababa, byubahirijwe byatuma imitwe yitwaza intwaro muri Congo ivaho n’impunzi zavuye mu byabo kubera umutekano mucye zigatahuka.

Mu burasirazuba bwa Congo habarurwa impunzi miliyoni eshatu z’abavuye mu byabo, harimo miliyoni 2.6 bahungiye mu gihugu, ibihumbi 450 byahungiye hanze y’igihugu. Hanabarurwa abana basaga miliyoni zirindwi batabona ibyangombwa by’ibanze.

Hari n’abana bagera kuri miliyoni 2.4 bafite imirire mibi, naho miliyoni 6.3 badashobora gukora ahubwo babeshejweho n’imfashanyo.

Umuryango w’abibumbye usanzwe ufite ingabo zigera ku bihumbi 20 mu gihugu cya Congo, ubu wamaze kwemerera izindi ngabo 2500 kujya m’uburasirazuba bwa Congo kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

Ariko abaturage bavuga ko badafitiye icyizere ko kuza kw’izi ngabo hari icyo bizahindura, kuko ingabo za FARDC n’abatuye umujyi wa Goma kuva taliki 160/5/2013 bafite ubwoba ko ingabo z’umutwe wa M23 ushobora kongera gufata umujyi wa Goma bitewe n’indege z’umuryango w’abibumbye zikomeje kuvogera akarere bakoreramo ka Bunagana.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka