Abayobozi muri Somalia baraganira n’ab’u Rwanda ku bijyanye n’imiyoborere

Abayobozi mu turere n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Somalia, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, aho bitabiriye ibiganiro bigamije gusangira ubunararibonye mu miyoborere.

Abayobozi muri Somalia baraganira n'ab'u Rwanda ku bijyanye n'imiyoborere
Abayobozi muri Somalia baraganira n’ab’u Rwanda ku bijyanye n’imiyoborere

Ni ibiganiro bitangira guhera kuri uyu wa Mbere tariki 14 kugeza 18 Gasyantare 2022, bikaba bigomba kwakirwa n’Ihuriro ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), ikaba yarabiteguye ku bufatanye na Minisiteri y’Umutekano n’Ububanyi n’amahanga ya Somalia.

Abayobozi bo mu gihugu cya Somalia nibo bahisemo guteranira mu Rwanda, ahanini hagamijwe kugira ngo bigire ku mikorere y’inzego z’ibanze mu Rwanda, no ku ntabwe u Rwanda rumaze gutera mu zindi nzengo zitandukanye, zirimo Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Iterambere.

Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana
Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana

RALGA ivuga ko ibi biganiro ari umwanya mwiza wo kuganira ku miyoborere mu gihugu cya Somalia, ibibazo bijyanye n’igihugu cyabo, birimo iterambere ry’Imijyi, kwegereza ubuyobozi abaturage, ibibazo by’ubuhunzi, guhangana n’ibiza ndetse n’imitangire ya serivisi.

Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu miyoborere byakwifashishwa nk’ingero, n’icyitegererezo cy’ibyo abayobozi ba Somalia bakwigira mu Rwanda, mu bijyanye no kugerageza guteza imbere igihugu cyabo.

Muri urwo ruzinduko bikaba biteganyijwe ko abayobozi bo muri Somalia, bazasura ibigo n’ibice bitandukanye yaba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu bindi bice by’igihugu, hagamijwe kugira ngo bamenye byimbitse inzira yo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo rwishakamo ibisubizo.

Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana, avuga ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama kuko bigaragaza icyizere ku bimaze kugerwaho n’inzego z’ibanze mu Rwanda, mu kwegereza ubuyobozi abaturage ndetse n’iterambere.

Minisitiri Gatabazi na we yitabiriye ibyo biganiro
Minisitiri Gatabazi na we yitabiriye ibyo biganiro

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Umutekano, n’Ububanyi n’amahanga ya Somalia, Said Abdullahi Alasow, avuga ko kuba u Rwanda hari byinshi rwagezeho mu myaka 20 ishize mu bijyanye n’ubumwe, ubwiyunge ndetse n’iterambere, ari iby’agaciro kuba bagiye kurwigiraho, kuko bizafasha igihugu cyabo mu rugendo cyatangije, mu rwego rwo kugerageza kwiyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka