Abayobozi mu nzego z’ibanze barimo kongererwa ubumenyi

Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), rifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere, barimo guhugura abatorewe kujya mu nzego z’ibanze, kugira ngo bamenye inshingano zabo neza mu gufasha umuturage kugira ubuzima bwiza no kwiteza imbere.

Abatowe n'ubwo basanzwe mu mirimo barimo kongererwa ubumenyi
Abatowe n’ubwo basanzwe mu mirimo barimo kongererwa ubumenyi

Abatowe babarirwa mu bihumbi 121 mu turere twose tw’u Rwanda, nibo bagomba guhabwa ubumenyi mu kwezi kwa Kanama 2022.

Ni ubumemyi buzibanda ku ntekerezo shingiro y’Imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994, Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, imiterere, inshingano n’imikorere by’inzego z’imitegekere y’Igihugu, amahame y’imiyoborere, uburyo bwo kuyobora n’imyitwarire y’abayobozi, inshingano n’uburenganzira bwa muntu.

Hari kandi gusesengura ifasi no gutegura igenamigambi, kubaka Umunyarwanda ushoboye kandi ufite imibereho myiza, ubukangurambaga n’uruhare rw’umuturage mu bikorwa, uburyo bwo gukusanya amakuru no gutanga raporo hamwe n’isuzumabikorwa.

Hon Tito Rutaremara (hagati) aganiriza abazahugura abandi mu Ntara y'Amajyaruguru
Hon Tito Rutaremara (hagati) aganiriza abazahugura abandi mu Ntara y’Amajyaruguru

Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ngendahimana Ladislas, yabwiye itangazamakuru ko amahugurwa agamije kongerera abayobozi b’inzego z’ibanze ubumenyi, no kububakira ubushobozi kuri politiki na gahunda za Leta zinyuranye.

Ati "Azabafasha gusobanukirwa intekerezo shingiro y’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994, amahitamo y’Abanyarwanda, inshingano z’inzego z’ibanze n’uburyo abayobozi bagomba gufatanya n’abayoborwa mu iterambere, buri wese abigizemo uruhare."

Ngendahimana akomeza avuga ko abazitabira amahugurwa bazasobanukirwa n’uburyo bwo gukora ubukangurambaga neza, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi, kurwanya igwingira mu bana bato no kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze.

Ngendahimana Ladslas (ibumoso) mu biganiro n'abo mu Ntara y'Iburengerazuba
Ngendahimana Ladslas (ibumoso) mu biganiro n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba

Abatowe bose bagize Inama Njyanama ku rwego rw’Umurenge, Akagari ndetse na Komite y’Umudugudu mu gihugu, nibo barebwa n’aya mahugurwa, mu gihe abahereweho 900 bazahugura abandi harimo 8,996 batowe ku rwego rw’umurenge; 37,125 batowe ku rwego rw’Akagari na 74,512 batowe ku rwego rw’Umudugudu.

Ngendahimana avuga ko bayateguye kugira ngo bafashe abatowe kumva neza icyo bategerejweho, muri manda y’imyaka irindwi ya Perezida Paul Kagame, kuko aribo bazamufasha kuyisoza.

Agira ati "Abatowe bagera kuri 70% ni bashyashya, kandi nibo bazagira uruhare mu gusoza manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame. Aha rero nibwo bazamenya ibyo basabwa gushyira mu bikorwa mu gufasha umuturage kugera ku byo Perezida Kagame yaberemereye."

Musoni Protais aganiriza abazahugura abatowe mu Ntara y'Iburasirazuba
Musoni Protais aganiriza abazahugura abatowe mu Ntara y’Iburasirazuba

Ubuyobozi bwa RALGA buvuga ko aya mahugurwa azasiga yubatse imitekerereze n’imikorere mu bayobozi, kubaka inzego zikora neza, zishyashyanira umuturage, zubaka Umunyarwanda ushoboye kandi ushobora guhangana n’ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka