Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kwita ku ndangagaciro zabafasha kugera ku ntego biyemeza
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasaba abayobozi bose b’inzego z’ibanze kubahiriza indagaciro zabafasha kugera ku musaruro bifuza no kuba intangarugero kubo bayobora; harimo kugira intego, kurara aho bayobora, kwirinda ruswa, guharanira impinduka, kwirinda ubusinzi no kutiyandarika.
Yibukije abo bayobozi mu nama Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yagiranye n’inzego z’ibanze ku wa kane tariki 18/07/2013, ko umuyobozi mwiza arangwa n’ishyaka ryo guteza imbere abo ayobora, servisi zinoze no kugira intego, atari “ugutekereza ngo uyu munsi ko bwije ejo ho buzira gute! Ahubwo ukagira igenamigambi na gahunda.”
Ati: “Mugomba kuba umuryango utarangwamo ruswa, mugakomereza aho mugeze nk’uko raporo ya Transparency International yigeze kujya ishyira inzego z’ibanze ku myanya ya mbere mu kwakira ruswa, ariko ubu zikaba ziza mu myanya ya mbere mu barangwa na ruswa nke cyane.”

Umuyobozi mwiza ngo agomba kwirinda no kurinda abaturage amacakubiri, ntagire kwikunda no gushyira imbere inyungu ze kuruta iz’abaturage, ahubwo agahora atekereza ku buryo bushya buzana impinduka mu byo akora, nk’uko Ministiri Musoni ajya inama.
Asaba abayobozi b’ingego z’ibanze kutarara hanze y’agace bayobora, kwirinda ubusinzi no kutiyandarika.
Ministiri Musoni agira inama abayobozi b’uturere kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage, cyane cyane icy’amarangizarubanza, ngo gishobora koroha bakoranye neza n’inteko z’abunzi hamwe n’inzego z’ubutabera zitwa MAJ.
Inama yahuje MINALOC n’inzego z’ibanze yari igamije kwiga ku ngamba zafatwa kugirango bose bafashe uturere gushyira mu bikorwa imihigo twiyemeje kugeraho; harimo kubahiriza gahunda mbaturabukungu y’iterambere EDPRS ya kabiri, icyerekezo 2020 n’intego z’ikinyagihumbi (MDGs).
Yitabiriwe n’abayobozi muri muri MINALOC, abakuru b’Intara, abayobozi b’uturere n’ababungirije, Biro z’inama njyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali, abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere n’imirenge, hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari umwe, uhagarariye abandi bose mu gihugu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|