Abayobozi mu bigo baratungwa agatoki kuba nyirabayazana ba ruswa ishingiye ku gitsina
Abayobozi bakomeye mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa ibyigengwa nibo baza ku isonga mu kwaka ruswa ishingiye ku gitsina, kandi ugasanga kubahana bidashoboka kuko akenshi baba bafite ubundi bushobozi bishingikirije.
Imibare igaragaza ko abayobozi bagera ku 10% batse ruswa igitsina gore bakoresha cyangwa abaje kubaka akazi, nk’uko bitangazwa na Marie Immaculee Ingabire, umuyobozi wa Transparency Rwanda.

Agira ati "Twasanze abarenga 7/10 ari abadiregiteri. Ni abayobozi kuko nibo bafite bwa bubasha. Abandi n’uwaba abyifuza nta bubasha agufiteho umwangiye ntacyo yagutwara. Ariko abayobozi umwangiye byakugira ho ingaruka.
Turasaba niba ari muri Leta bajye bamenya abayobozi b’inyangamugayo. N’umuntu nagaragara ko atari inyangamugayo niyo yaba ari umuhanga bingana iki agende, kuko ubunyangamugayo bugomba kuba kimwe mu byo baheraho. Ariko nibigera no mu bikorera nka hariya mu mabanki wagize ngo uri umugore wabona inguzanyo utaryamye?!!"
Umuyobozi wa Transperency Rwanda yakomeje avuga ko abo bayobozi bakora ibyo kandi baba bishingikirije ko batahanwa, kubera imyanya barimo cyangwa amashyaka barimo. Aboneraho no kwemeza ko no mu mashyaka icyo kibazo cya ruswa bafite ibimenyetso byemeza ko ihari.

Ingabire wari witabiriye ibiganiro byahuje abahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda na Minisiteri y’Uburenganire n’Umuryango (MIGEPROF), byabaye kuri uyu wa Kane tariki 16/1/2014, yatangaje ko gusa hari icyizere ko bizagenda bigabanuka.
Ibyo yabishingiye ko amakuru akomeza kugenda atangwa, ahagaragara ibyo bibazo hakamenyekana n’ubwo gufata ibimenyetso bikigoranye kuko ari icyaha gikorerwa mu bwihisho.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
kwitwaza icyo uricyo ukaka ibyo udakwiye nabyo ni akarengane, tubirwanye twivuye inyuma kandi uwahana umwe muri bo abandi ntibakongera. kudakubita imbwa byorora imisega
abo bayobozi batumungira igihugu mubadukize!!!! bararye bari menge nyakubahwa perezida wa repubulika na leta yose yarabagurukiye!!! bazahanwe bibere n’abandi urugero
yes, uyu mubyeyi ntaho yabeshye, kugira ngo ubone akazi uri igitsina gore waka akazi ugitsina gabo ntakindi ubazwa, naho igitsina gabo ku gitsina gabo ni kashi, ikiriho nuko bamwe mubaka ruswa bagira komission baha abayobozi bo mu mashyaka babavugira kimwe n’abayobozi bakuru urugero akarere kakagira amafaranga gatanga muri ministere
Kuyirwanya biragoye kuko ikibazo kiri mu bayobozi hejuru. Utari boss se yaba aguha ngo uzamumarire iki? Ahubwo musengere abagabo babona abagore babo babona imyanya bakishima ngo barongoye intiti, byahe byokajya!!!!
ibyo bikorwa bihesha isura mbi umuryam=ngo nyarwanda bigomba kurangira kuko bifatwa nko gukoresha ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite