Abayobozi icumi mu basaga ibihumbi 12, ni bo bataramurikira imitungo yabo urwego rw’Umuvunyi

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi, avuga ko abayobozi icumi bamaze gusabirwa ibihano bazira kutamenyekanisha imitungo yabo ku rwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi

Umuvunyi Mukuru yavuze ko kuba hari abayobozi icumi (10) birengagije inshingano zabo zo kumenyekanisha imitungo mu mwaka wa 2018/ 2019, ko ibintu bitacitse kuko uwo mubare uri hasi cyane agereranyije n’ibibera mu bindi bihugu.

Umuvunyi Mukuru yabitangarije Kigali Today mu Murenge wa Kinyababa, ubwo hatangizwaga icyumweru Urwego rw’Umuvunyi rwageneye akarere ka Burera, mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage no kubasobanurira inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa gatatu tariki 25 Nzeri 2019.

Ubwo yavugaga ku kibazo cy’abayobozi birengagiza inshingano zabo zo kugaragaza umutungo wabo ku rwego rw’Umuvunyi, Umuvunyi yavuze ko mu Rwanda, igipimo cyo kumurika imitungo mu rwego rw’umuvunyi kiri ku ntera ishimishije nubwo bake batabikora badakwiye kubyitwaza ngo ubutabera bubarebere.

Agira ati “Abayobozi bo mu Rwanda bitabira cyane ku buryo bushimishije ibyerekeye kumenyekanisha imitungo yabo ku rwego rw’Umuvunyi. Ari imitungo y’ubutaka, imitungo y’inyubako,imitungo y’imodoka, ipikipiki, amagare.”

“Ari imitungo y’amafaranga kuri za konti aho bayafite mu Rwanda cyangwa se hanze mu mahanga, ari imitungo yanditse ku bagore babo cyangwa ku bana bataragira imyaka 18. Abayobozi barabyitabira ku buryo bushimishije”.

Mu karere ka Burera hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by'urwego rw'Umuvunyi, abaturage bageza ibibazo byabo ku Muvunyi
Mu karere ka Burera hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi, abaturage bageza ibibazo byabo ku Muvunyi

Umuvunyi Mukuru avuga ko umubare w’abatabyitabira uri hasi cyane ku buryo asanga icyo gikorwa kigenda gitera imbere uko imyaka igenda ihita.

Agira ati “Umwaka ushize wa 2018/2019 twabonye gusa abantu 10 batabikoze ku bantu ibihumbi 12237 bagombaga kumenyekanisha imitungo yabo ku rwego rw’Umuvunyi.

Nk’uko Umuvunyi Mukuru yabitangarije Kigali Today, abasabwa kumenyekanisha imitungo yabo buri mwaka kuri urwo rwego ni abayobozi bose mu gihugu mu nzego za gisivile n’inzego za gisirikare, mu bacamanza, mu nzego nkuru n’inzego z’ibanze no mu bandi bakozi bafite aho bahurira no gucunga umutungo w’igihugu.

Ati “Si abayobozi mu nzego zinyuranye gusa, haba harimo n’abakozi basanzwe ariko bafite aho bahurira no gucunga umutungo wa Leta cyangwa se kuwukurikira no kuwugenzura. Abo bose bagomba kumenyekanisha umutungo wabo buri mwaka ku rwego rw’umuvunyi”.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasobanuye uko ibyo kumenyekanisha imitungo bihagaze
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasobanuye uko ibyo kumenyekanisha imitungo bihagaze

Umuvunyi yavuze ko abo bayobozi 10 batamenyekanishije imitungo yabo, bamaze gusabirwa ibihano aho bagiye gukurikiranwa ngo baryozwe ayo makosa.

Ati “Ni abantu 10 rero bonyine batabikoze, kandi twabasabiye ibihano, batangiye no guhanwa ahubwo.”

Mbere y’umwaka ushize ngo hari habonetse bane batamenyekanishije imitungo yabo kandi barahanwe”.

Akomeza agira ati “Si uguhanwa gusa basabwa kumenyekanisha imitungo batari bamenyekanishije kandi tugakora iperereza ryuzuye ku mitungo batari bamenyekanishije ku gihe, kugira ngo turebe niba hatarimo indi mitungo bigwijeho ku buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Ngo utamenyekanishije imitungo ye ku rwego rw’Umuvunyi ajyanwa mu rukiko akaburanishwa byamuhama agahanwa.

Mu bihano bahabwa, harimo igifungo cy’imyaka irindwi na ya mitungo bahishe ikagurishwa amafaranga akajyanwa mu maboko ya Leta, ndetse n’indi mitungo yavumbuwe n’urwego rw’Umuvunyi ikagurishwa bagacibwa n’ihazabu ikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu ya ya mitungo bagombaga kwerekana.

Ubu raporo y’Umuvunyi igaragaza uburyo abayobozi n’abakozi bamenyekanishije imitungo yabo mu mwaka wa 2018/2019, yamaze kugezwa kuri Perezida wa Repuburika no mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabasaba kuzadushakira umuntu uzajya yigisha kiswahili muzabamukoze mush

GAD yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka