Abayobozi bo mu nzego z’ibanze babangamiwe n’ubusumbane no gusiragizwa mu nama
Mu nama yahurije hamwe Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’abagize komite nyobozi na njyanama mu nzego z’ibanze kuri uyu kane tariki 18/07/2013, hagaragajwe ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze barutanwa mu mafaranga bahabwa, ndetse ntibabone n’umwanya uhagije wo gukora, kubera guhozwa mu nama.
Imirenge iri mu mujyi wa Kigali niyo iza ku isonga mu kugenerwa amafaranga menshi yo gukoresha mu mirimo ya buri munsi, aho ngo umurenge uhabwa amafaranga arenga miliyoni eshatu buri kwezi, nk’uko byasobanuwe na Semitari Alex, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.
Buri karere gafite umwihariko wo kugenera imirenge yako amafaranga yitwa aya “fonctionnement” buri kwezi, aho muri Bugesera umurenge uhabwa 1,000,000 RWF, Ruhango RWF 500, 000, Rutsiro RWF200,000, Nyamasheke RWF180,000, Gakenke RWF 150,000 na Nyaruguru aho umurenge uhabwa amafaranga atarenga RWF 95, 000 buri kwezi.
“Biragoye ko aya mafaranga ibihumbi 95 yafasha umurenge gukora kuko ni make cyane pe! Ibikoresho ubwabyo bigurwa ayo mafaranga, hatabazwe ayo gusana ibisanzwe bikoreshwa, ingendo n’ibindi”, nk’uko Martin Habimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu yagize icyo avuga kuri ubwo busumbane.
Ati: “Niho usanga ibikorwa mu mirenge imwe n’imwe byaradindiye, ahandi ugasanga bageze kuri byinshi mu iterambere kubera ko boroherezwa kubonana n’abaturage. Tugasaba ko itegeko rigenga inzego z’ibanze ryavugururwa, kugirango imirenge yose ijye ihabwa amafaranga angana, badashingiye ku mafarana akarere kinjiza”.
Ikindi kibazo cyagaragajwe na Ministiri James Musoni wa MINALOC, kikaza kwakirwa neza n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ni uko ngo abayobozi mu turere no mu mirenge bahamagazwa kenshi mu nama n’inzego zibakuriye, ntibabone umwanya wo gukemura ibibazo, byiganjemo amarangiza rubanza abaturage bafite.

“Mu mirenge barinubira ibikoresho bidahagije bahabwa n’uturere ndetse n’uburyo basiragizwa bajya mu nama, ku ntara naho hari ikibazo cy’uko batumiza kenshi uturere mu nama, ku mirenge naho hari ikibazo gitangwa n’abayobozi b’utugari ko badahabwa ibikoresho by’ibanze bakeneye; ndagirango dusase inzobe”, Ministiri James Musoni.
Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yemereye ubufasha abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane ab’imirenge, utugari hamwe n’imidugudu, kugirango barusheho kwegera no kwita ku baturage; harimo kuzatangaza mu gihe cya vuba itegeko rishya rigenga ubuyobozi bw’ibanze. Ariko akaba yanabagiriye inama yo guteza imbere ikoranabuhanga rya ‘video conference’.
Inama yahuje MINALOC n’inzego z’ibanze yari igamije kwiga ku ngamba zafatwa kugirango bose bafashe uturere gushyira mu bikorwa imihigo twiyemeje kugeraho; ni mu gihe hari gahunda z’iterambere igihugu kigambiriye zirimo EDPRS ya kabiri, icyerekezo 2020, ndetse n’intego z’ikinyagihumbi (MDGs).
Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu, abakuru b’Intara, abayobozi b’uturere n’ababungirije, biro z’inama njyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali, abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere n’imirenge, hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari umwe.
Ubwo iyo nama yabaga, abandi banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bose mu gihugu, bari bagiye kuyikurikirana mu turere tubegereye aho bifashisha ikoranabuhanga rya ‘video conference’, rituma abantu batari kumwe baganira kandi barebana.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kukigendanye n’abarwanira imishaharango ni aba A0,A1,cg ngo ni A2,mumbabarire mukurikirane ikibazo cy’abantu bajya kwiga muri kongo ngo barashaka kuba abaganga kuko ariho hari amafaranga ese ubu umuganga arajya mu mahugurwa y’iminsi itatu agatahana ibihumbi magana 300000fr ubwose iyo economie iratujyanahe kandim uwo uyahawe ukwezi kwashira agahembwa abatagira akazi bazagakurahe bafata amafaranga nkayo bakayica gutyo nibyo bituma umuntu yiga ubwarimu ejo ati ndi muganga A1 yize amasaha 6 mucyumweru,kandi anigisha nimugenzure diplome z’abaganga bose baniveau A1,bava i rusizi bakajya gitarama,gikongoro aho batabazi ndasabira abarwayi njye sinjyandwara iyo bageze mukazi barara babigisha ibyo batize.mugikurikirane muzambwire umusaruro wavuyemo.murakoze Imana uduhe ubuzima bwiza.
Ni koko biragaragara ko ubusumbanae buri mu ziriya nzego z’ibanze butatuma buzuza inshingano zabo kimwe; None se wowe ubona koko uwahawe miliyoni n’uwahawe ibihumbi mirongo icyenda na bitanu nta na 1/10 irimo ubwo se bagera ku bikorwa bingana?
si n’ibyo gusa si n’aho gusa dusanga ubusumbane, ahubwo hamwe na hamwe haracyari akarengane n’ikimenyane. None se wambwira gute ukuntu Administrateur w’ibitaro yagombye kuba ari A0 ariko ubu akaba akora agahembwa nka A0 kandi ari A2 , akaba ari kwiga, narangiza kandi azakomeza akore niveau ye ayihemberwa hari abandi bakora nka A1 cg A2 nyamara bafite A0 batemera ko bayihemberwa, ese ibyo byo mwabivugaho iki? Nyamara Leta irashaka ko abantu bose baminuza! Rwose ntibyumvikana.