Abayobozi bo mu Burasirazuba badatanga amakuru barasabwa kwisubiraho

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba abayobozi bo muri iyo ntara bimana amakuru kwisubiraho kuko iyo bayimanye bituma abaturage batamenya ibibakorerwa.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwagiranye ikiganiro n'abanyamakuru.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cy’iyi ntara, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Kamena 2016, ari kumwe n’abayobozi b’uturere tugize iyo ntara na bamwe mu bakozi bayo.

Abanyamakuru babajije niba hari uwatanze itegeko ryo kudatanga amakuru mu bice bimwe na bimwe by’iyo ntara, kuko hari aho bagera bakimwa amakuru.

“Mu karere ka Ngoma biragoye kubona umuntu uguha amakuru. Uwo uyasabye akubwira ko umuyobozi w’akarere ari we ugomba gutanga amakuru, turibaza niba ari itegeko bahawe ryo kuyimana”, uku ni ko umwe mu banyamakuru yabajije muri icyo kiganiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yavuze ko nta muyobozi n’umwe muri ako karere wahawe amabwiriza yo kwimana amakuru.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ni umwe mu bashyirwa mu majwi mu kwimana amakuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ni umwe mu bashyirwa mu majwi mu kwimana amakuru.

Ati “Nta muntu wahawe amabwiriza yo kwimana amakuru. Habaye hari umuyobozi umwe cyangwa babiri, byaterwa n’imyumvire ye kandi tumenye amazina ye twamusaba kujya atanga amakuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma agisobanura ibi, abanyamakuru bahise bamubwira ko na we ubwe adatanga amakuru kuko hari inshuro nyinshi abanyamakuru bagiye bamusaba amakuru akayabima.

Mu kwisobanura, yavuze ko hari ibitangazamakuru byinshi agaragaraho atanga amakuru, akavuga ko abo atayaha biterwa n’uko bayasabye.

Ati “Biterwa n’usaba n’uko ahabwa. Ushobora gusaba nabi ugahabwa nabi, ushobora gusaba ntunahabwe. Icyo nzi cyo ngaragara mu bitangazamakuru byinshi, abo se bo bayabona bate? Kuko na none, umuntu ntiyakubwira kuri telefoni ngo ni umunyamakuru utamubonye ngo upfe guhurutura umuhe amakuru.”

Guverineri Uwamariya yavuze ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye ku buryo nta muyobozi ukwiye kwimana amakuru.

Guverineri Uwamariya yasabye abayobozi bimana amakuru kwisubiraho.
Guverineri Uwamariya yasabye abayobozi bimana amakuru kwisubiraho.

Ati “Kwimana amakuru ntabwo ari gahunda y’intara, iyo utayatanze itangazamakuru rirayishakira, rimwe na rimwe rikayahabwa n’abatagombye kuyatanga. Niba n’umuntu aguhamagaye kuri telefoni agusaba amakuru uyamuhe kuko ni kimwe mu bigufasha kumenyekanisha ibyo ukora.

Aho [kwimana amakuru] biri bisubireho, dufite n’itegeko ridutegeka gutanga amakuru.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka