Abayobozi bishyire mu mwanya w’umuturage bityo bazamwumva - MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwishyira mu mwanya w’umuturage, kugira ngo babashe kumva ibibazo bye babikemure, kuko ari byo byatuma umuturage ashyirwa ku isonga koko.

Byatangarijwe mu kiganiro kidasanzwe cya KT Radio kivuga ku buryo abaturage bakira serivisi bahabwa bakemurirwa ibibazo, ahagaragajwe ko hari abagisiragizwa mu buyobozi butabakemurira ibibazo, ahanini bigaterwa no kuba hari abayobozi badaha umwanya umuturage uko bikwiye.

Hamwe mu hagaragarira ko umuturage adahabwa umwanya ngo ibibazo bye bikemurwe n’abayobozi harimo, kurangiza imanza kugira ngo bahabwe ubutabera, aho abahesha b’inkiko batabigize umwuga (ES b’Imirenge) barangarana abaturage kandi amategeko hari ibyo abemerera byagashyizwe mu bikorwa.

Umuyobozi ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage n’imiyoborere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ndahiro Innocent, avuga ko kuba abaturage bahora bagaragaza ko abayobozi batabarangiriza imanza, bisobanurwa nko kuba izo nzego zifite inshingano nyinshi kandi ziremereye.

Nyamara asobanura ko nko kurangiza urubanza rw’umuturage wateje kashe mpuruza, ko urubanza rwe rwabaye itegeko, bidakwiye kubangamira umuturage kuza ku isonga.

Agira ati “Niba urubanza rugaragaza ko hari uburyo bwo kururangiza ariko ntibikorwe bituma umuturage adashyirwa ku isonga, ahubwo akabaho atishimye, kabone n’iyo urangirizwaho urubanza yaba ababaye, ariko n’ukeneye ko rurangizwa aba ababaye”.

Umwe mu baturage unenga uburyo abayobozi babasubiza ko bari mu nama, igihe babahamagaye ngo babakemurire ibibazo, Ndahiro asobanura ko ibyiza ari ugukurikirana uko abantu baba bahamagaye, kandi bakibuka ko gukora mu nzego z’ibanze ari umuhamagaro kurusha ko ari akazi.

Agira ati “Hari ahantu umuyobozi (Minisitiri), yagiye asanga umuturage warenzwe n’ibibazo asaba kurenganurwa bakamuhindura umusazi ngo yarasaze, asaba ko bamutega amatwi asanga ahubwo umuturage yarenzwe n’ibibazo, aho kuba yakakiriwe ngo bikemuke, ibyo rero bisaba ko umuyobozi akunda umuturage akishyira mu mwanya we kugira ngo agere ku isonga koko”.

Abayobozi bagishe inama

Ndahiro asaba ko abayobozi biharira ibibazo bakwiye kwikebuka bakamenya ko aho bibananiye bagisha inama izindi nzego, kugira ngo batagwa mu makosa igihe cyose nta mpamvu n’imwe yo kuba utarangiriza umuturage urubanza, kuko iyo areze umuyobozi abyirengera.

Ku kijyanye no kuba hari abavuga ko hari abayobozi badafite impano yo kuyobora no gukemura ibibazo by’abaturage, avuga ko uwiyumva muri ubwo buryo akwiriye kwikebuka, kuko ubuyobozi bwiza buyobora abaturage muri kamere zabo.

Agira ati “Gukemura ikibazo umuntu afitanye n’undi ntabwo bisaba kwiga amashuri ahambaye, iyo umanutse usanga ku kagari hari abantu b’inararibonye mu gukemura ibibazo, niba ubonye ikibazo utumva neza hamagara izindi nzego muyoborana kugira ngo bagufashe mubone igisubizo”.

Seraphin Rumaziminsi uyobora ishami rishinzwe gukumira akarengane ku rwego rw’Umuvunyi, avuga ko ku rwego rw’Umurenge hari abayobozi bahagije bashobora gufasha umuyobozi gukemura ibibazo by’umuturage, hakaba hibazwa impamvu abayobozi batagira umuco wo kugisha inama.

Yongeraho ko uko amategeko agena uko ibibazo by’abaturage bikemuka, kandi kugisha inama abayobozi bagukuriye ari ingirakamaro mu kubasha kubona umuti runaka mu gukemura ibibazo by’abaturage, harimo inama ngishwanama n’inama zishinzwe gukemura akarengane na ruswa ku nzego z’Uturere.

Agira ati “Abaturage basigaye baramenye uburenganzira bwabo, ni ngombwa ko inzego z’ibanze zitega amatwi abaturage zikabumva zigakemura ibibazo byabo, kandi zikabaha umwanzuro aho batabyumva hakabaho kugisha inama”.

Asaba kandi abaturage kubahiriza ibiteganywa n’amategeko, kuko usanga hari abirirwa basiragira birengagije ko amategeko adashobora guhinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka