Abayobozi bave mu biro barusheho kutwegera nibwo tuzamenya ibyo bahize – Abaturage

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barasaba ababayobora kuva mu biro, bakarushaho kubegera babagaragariza ibikubiye mu mihigo baba bahize, kugira ngo babone aho bahera bagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.

Uturere twabaye utwa mbere mu mihigo duherutse kubishimirwa n'Umukuru w'Igihugu
Uturere twabaye utwa mbere mu mihigo duherutse kubishimirwa n’Umukuru w’Igihugu

Baravuga ibi nyuma yaho iyi Ntara iheruka kuza mu myanya y’inyuma mu mihigo y’umwaka wa 2019-2020, mu gihe byari bimenyerewe ko twinshi mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, twazaga mu myanya y’imbere mu kwesa imihigo y’imyaka yatambutse.

Uwitwa Niyigena Marc yagize ati: “Ku bwanjye mbona impamvu uturere tw’Intara yacu twaje mu tw’inyuma mu kwesa imihigo byatewe n’uko abatuyobora mu turere batatwegera ngo batubwire ibikubiye mu mihigo mu buryo budasubirwaho. Tubona byinshi bitwitura ku mitwe ku buryo umuntu atatinya kubigereranya n’uko iyo mihigo iba yasinyiwe mu biro. Nkeka ko habayeho ibiganiro biduhuza tukayumva kimwe natwe tukabereka ibishobora kuturemerera, nta kabuza ibyo bahiga byazajya bigerwaho 100%”.

Hari abandi baturage bavuga ko mu gihe hakigaragara ibikorwa bimwe na bimwe bidindira kandi bifite aho bihuriye no kwihutisha iterambere na byo bigira uruhare mu kudindiza imihigo.

Hari uwo mu Karere ka Gakenke wagize ati: “Naguha nk’urugero rw’uburyo usanga haje ibikorwa runaka biba byitwa ibifite inyungu ku baturage ariko wajya kureba ku rundi ruhande ugasanga babirenganiyemo. Ni henshi tuzi bagiye batunganya amashanyarazi, ahakorwa imihanda cyangwa ahashyirwa imiyoboro y’amazi; hakaba abangirizwa ibyabo ariko wajya kureba igihe bishyurirwa ugasanga biba byarabanje gutinda, hamwe baratakambye yewe hari n’abo usanga barakuyeyo amaso. Usanga kenshi ababishinzwe bagenda biguru ntege ntibakemure ibyo bibazo ku gihe, bigasiga umuturage mu bukene cyangwa mu bwigunge. None aho wambwira gute ukuntu bashobora guhabwa amanota meza mu mihigo? Benshi muri abo bayobozi tuba twarabatoye, abandi bakagirirwa icyizere, ni byiza rero ko bakora ibyo bashinzwe mu rugero rudacagase”.

Hari ibyo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bugaragaza byatumye imihigo imwe n’imwe itagerwaho. Ibi ariko ngo hari igisubizo cyabyo nk’uko Gatabazi JMV uyobora Intara y’Amajyaruguru yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru.

Yagize ati: “Hari imihigo itaragezweho kubera imitangire y’amasoko itanoze cyangwa iba yaradindiye. Nanone hari abayobozi bamwe bagaragayeho imikorere idahwitse, kudatangira za raporo ku gihe n’iteganyabikorwa rya gahunda zimwe na zimwe muri tumwe mu turere ritagenze neza. Igisubizo cy’ibyo byose ni uko twafashe umurongo w’uko buri wese arangwa n’imikorere n’imigirire inyuranye n’ibyatumye Intara isubira inyuma, tugaharanira kurangwa n’umurava n’ubushishozi mu byo dukora kugira ngo ubutaha tuzitware neza”.

Gatabazi yongeraho ko Intara y’Amajyaruguru ifite umwihariko wo kuba ari ikigega cy’igihugu mu birebana n’ubuhinzi, ikaba n’igicumbi cy’ubukerarugendo. Bityo abayobozi mu byiciro babarizwamo kuva ku mudugudu kuzamura, ntacyo bageraho badafatanyije ari nako bajya inama n’abaturage, hagamijwe kuzamura ibipimo by’ibikorwa by’iterambere ry’iyi ntara.

Iyi ntara iheruka kuza ku mwanya wa kane mu mihigo n’amanota 61.2%;ikurikiye Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu ugira amanota 72.5%. Intara y’Amajyepfo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 73.58%. Intara y’Iburasirazuba ikaba ari yo yaje ku isonga mu mihigo n’amanota 73.7% mu gihe iy’Iburengerazuba ari yo yo iheruka izindi n’amanota 60.8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka