Abayobozi batunguwe no gusanga hari abaturage barara hanze

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JJean Marie Vianney, n’abayobozi banyuranye mu karere ka Musanze, basuye abaturage bagamije kureba uburyo babayeho no gukemura ibibazo by’amacumbi.

Uburiri bwa Munyaziboneye Fautin araranaho n'umuhungu we
Uburiri bwa Munyaziboneye Fautin araranaho n’umuhungu we

Umurenge wabimburiye indi mu gusurwa ni uwa Cyuve mu karere ka Musanze, aho Guverineri Gatabazi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bamuherekeje baguye mu kantu babonye imiryango irara hanze.

Mu gusura bahereye ku mugabo witwa Munyaziboneye Faustin ubana n’umuhungu we hanze.

Icyatunguye ubuyobozi cyane ni uburyo uwo mugabo akiri muto kandi bigaragara ko afite imbaraga zo kuba yakora akiteza imbere, bibaza uburyo arara hanze we n’umuhungu we w’umusore w’imyaka 18.

Mu bisobanuro uwo mugabo yatangarije ubuyobozi, yavuze ko yagize ibibazo bimutera guhungabana nyuma yo kuba yarigeze gutunga amafaranga menshi arahomba n’umugore we aramuta asigara mu gahinda gakabije.

Umwe mu baturanyi be, na we aremeza ko icyatumye uwo mugabo asa n’utaye umutwe, ari uburyo resitora ye yahombye, amafaranga yose yari afite arashira asubira mu cyaro.

Uwo muturage avuga ko bishyize hamwe bashakira Munyaziboneye aho kuba ariko ngo inzu agenda ayisenya gake gake akuramo ibiti kugeza ubwo imuguyeho.

Munyaziboneye utahakanye ibyo abaturanyi be bamushinja byo kwisenyeraho inzu, yavuze ko agiye kwisubiraho ndetse n’ubuyobozi bumwemerera kumushakira inzu yo kubamo, ariko akajya yiyishyurira ubukode nkuko Guverineri Gatabazi abivuga.

Agira ati “Twanze kumusiga mu kirangarira yabagamo, tumushakira inzu yo kubamo, ariko tumusaba kujya akora akiyishyurira ubukode kuko bigaragara ko ari umugabo ukiri muto kandi ufite imbaraga”.

Umukuru w’umudugudu wa Rubika mu kagari ka Migeshi uwo muryango utuyemo, yemereye Guverineri Gatabazi ko kuva kuwa mbere itariki 11 Ugushyingo 2019, uwo mugabo n’umwana we azabafasha kubona akazi k’ubuyede kazajya kabafasha kubaho no kwishyura inzu.

Ubuyobozi kandi bwasuye na Kankera Béatrice, ubana n’abana be mu nzu y’amatafari ya rukarakara ituzuye, ukeneye amatafari yo kuzuza inzu n’inzugi kuko ari ikirangarira akaba atagira n’ubwiherero.

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwiyemeje gufasha uwo mugore nkuko Guverineri Gatabazi abivuga.

Uyu mubyeyi n'abana be babana mu nzu irangaye
Uyu mubyeyi n’abana be babana mu nzu irangaye

Agira ati “Uyu mubyeyi uba mu nzu ituzuye, murabona ko amatafari ageze hagati ikaba itanafunze, akeneye amatafari yo kuzuza iyi nzu igakingwa tukamushakira n’ubwiherero. Dusize tumushakiye inzu aba arimo aho izishyurirwa n’umurenge wa Cyuve mu gihe cy’ukwezi kumwe, agasubira mu nzu ye yuzuye”.

Guverineri Gatabazi kandi yasabye abaturage gutegura umuganda wo kubakira uwo mugore no kumucukurira ubwiherero.

Abo bayobozi basuye n’umugore witwa Mukandamage Vestine, umupfakazi ubana n’abana be bane mu nzu isakajwe amabati ashaje cyane aho banyagirwa n’imvura.

Kankera avuga ko iyi nzu yiyemeje kuyijyamo ituzuye kubera kubura uko agira
Kankera avuga ko iyi nzu yiyemeje kuyijyamo ituzuye kubera kubura uko agira

Guverineri avuga ko na we bagiye kumusakarira inzu ati “Kuwa mbere azasakarirwa kandi abafundi batwemereye umuganda twamaze kubagezaho amabati”.

Nyuma yo gusura iyo miryango itagira amacumbi, Guverineri Gatabazi yagiranye inama n’abaturage abakangurira gukora, baharanira kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ko Leta ari yo izabakemurira ibibazo byose.

Guverineri Gatabazi kandi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kujya batanga amakuru mu gihe babonye hari ibibazo by’abaturage bakeneye ubufasha, abasaba kwirinda guhishira ibibazo byateza abaturage ingaruka, kandi bakagombye guhabwa ubutabazi, mu kubanenga yabahaye ingero z’ibyiciro by’abayobozi.

Ati “Hari abayobozi b’ubwoko bune. Umuyobozi ubona ibintu bibi ntamenye ko ari bibi, uwo akwiye kuva mu buyobozi akabuharira ababishoboye, hari ubona ibintu bibi agahitamo kugumana na byo, uwo akwiye guhwiturwa akabyumva akabikora bitaba ibyo akavaho, hari ubona ibibi agaharanira ko bihinduka, hakaba n’umuyobozi ubona ibibi akabihisha akinumira, uyu ni umugizi wa nabi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Turabyishimiye ko abo bayobozi basuye uwo muturage , ariko jyewe ndabona ntabufasha bamuhaye kuko bamutegetse kwiyishyurira inzu.

Kado yanditse ku itariki ya: 12-11-2019  →  Musubize

Murakoze ku nkuru ibabaje cyane pe, gusa bayobozi mujye mwigerera mu midugudu kuko abaturage bakomeje kurenganwa n’abayobozi bo hasi. none se ubwo koko tugeze muri V2020 koko bikimeze gutya! ahaa,biratangaje cyane.

Pastor yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Congs North province team. Nizere ko hari n’icyakozwe ngo aba bana bige. Ibaze nk’iyo imvura yagwaga koko.

mahoro yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Mwarakoze gucukumbura ibyo biba byahishwe nabayobozi babishinzwe,mutugiriye Nexa meazanyarukira mukarere ka Rwamagana mumurenge wa karenge mu kagari kakabasore Hari umudamu ufite abana 7 bakaba bafite ikibazo cyo kurara hanze cyane ko hagiye habokamo ikibazo byamakimbirane we numugabowe umugabo yaje gutema umugore we mumutwe arinabwo umugore yavuye mubitaro agahitamo kwibana munzu yicumbi yikirangarira abayobozi barabizi ibyabo kuburyo bari no mukiciro cya mbere babarurwa buri munsi ariko twayobewe ubyu muyobozi akora abana byabayeho nabi cyane kuburyo Hari nabatacyiga kubera inzara mama wabo atunzwe guhingira abaturage kugira ngo babone icyo kurya abo nabo nabogutabarwa.murakoze.

Ni Triphine Musengimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Mwarakoze gucukumbura ibyo biba byahishwe nabayobozi babishinzwe,mutugiriye Nexa meazanyarukira mukarere ka Rwamagana mumurenge wa karenge mu kagari kakabasore Hari yitwa Mukansonera Olive umudamu ufite abana 7 bakaba bafite ikibazo cyo kurara hanze cyane ko hagiye habokamo ikibazo byamakimbirane we numugabowe yitwa Nsabimana sylivel.uwo mugabo yaje gutema umugore we mumutwe arinabwo umugore yavuye mubitaro agahitamo kwibana munzu yicumbi yikirangarira abayobozi barabizi ibyabo kuburyo bari no mukiciro cya mbere babarurwa buri munsi ariko twayobewe ubyu muyobozi akora abana byabayeho nabi cyane kuburyo Hari nabatacyiga kubera inzara mama wabo atunzwe guhingira abaturage kugira ngo babone icyo kurya abo nabo nabogutabarwa.murakoze.

Ni Triphine Musengimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Turasaba reta ko gutekereza imiryango itishoboye ikagarura caguwa kuko harinahusanga abambaye ibyenda byacikaguritse bitaboroheye kubona 5000 bigura akenda gashya ubwo ariko wenda twakwita ko gaciriritse nuko batanditse ibyabana bambaye ubusa bo nibenshi urugero harakana kamamaye kabyina indirimbo bita KUNGOLA iki mbona arikibazo cyacyemurwa nareta bakumva gutaka kwarubanda rugufi murakoze,

Alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka