Abayobozi batatu muri RURA birukanywe ku mirimo yabo
Yanditswe na
Ernestine Musanabera
Abayobozi batatu bakoraga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA) birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.

Abo bayobozi ni Eng. Deo Muvunyi, wari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo, na Pearl Uwera wari umuyobozi ushinzwe Imari, ndetse na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.
Itangazo rivuga ko birukanywe ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022.
Ohereza igitekerezo
|