Abayobozi batandukanye basuye umuhanda Rwamagana-Rusumo mu rwego rwo kureba ibiteza impanuka

Abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, n’umuyobozi w’intara y’iburasirazuba tariki 11/04/2013 bakoze urugendo rwo kureba ikoreshwa ry’umuhanda Rwamagana-Kirehe kugira ngo bakomeze gukumira impanuka muri uyu muhanda.

Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko ari ngombwa kureba uburyo umuhanda wakoreshwa neza bareba ko ibyapa bigize uyu muhanda byuzuye kugira ngo bakomeze kwirinda impanuka.

Guverineri Uwamariya avuga ko ubuyobozi bufatanije na Polisi bagiye gushyiraho gahunda yo gukangurira abaturage hamwe n’abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakajya batwara neza birinda icyabateza impanuka.

Abayobozi bareba uko umuhanda wifashe ahitwa Cyunuzi hakunze kubera impanuka.
Abayobozi bareba uko umuhanda wifashe ahitwa Cyunuzi hakunze kubera impanuka.

Uyu muyobozi w’intara y’Iburasirazuba asaba abayobozi kwibutsa abashaka kubaka bose ko bakwirinda kubaka hafi y’umuhanda bakubahiriza metero ziba zarateganijwe.

Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, IGP Emmanuel Gasana, asaba abatwara ibinyabiziga kugabanya umuvuduko kandi akaba avuga ko bagiye kureba uburyo muri uyu muhanda wa Rwamagana-Rusumo bakongera ibyapa mu muhanda.

Kuba haboneka impanuka muri uyu munda akenshi usanga biterwa n’umuvuduko ukabije utwaye akikanga yageze mu ikona bityo akaba yahura n’indi modoka atayibonye cyangwa se akarenga umuhanda; nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr. Nzahabwanimana Alexis.

Abashinzwe gutunganya OSBP basobanura aho imirimo igeze.
Abashinzwe gutunganya OSBP basobanura aho imirimo igeze.

Umuhanda wa Rusumo unyuramo hagati y’amakamyo 80 n’120 ku munsi kandi akenshi impanuka zikorwa n’abawunyuzemo bwa mbere; nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yabisobanuye.

Avuga ko byaba byiza bashyizeho nk’impapuro zafasha umuntu ugeze muri uyu muhanda bwa mbere aho umuhanda ugarukira.

Iyi gahunda iteguwe mu gihe mu cyumweru gishize habaye impanuka ikomeye aho ikamyo yagonganye n’imodoka abantu babiri bari muri iyi modoka bagahita bapfa naho abandi babiri bakajyanwa mu bitaro.

Hamwe mu hari gukorwa ngo hazubakwe One Stop Border Post (OSBP).
Hamwe mu hari gukorwa ngo hazubakwe One Stop Border Post (OSBP).

Muri uru rugendo kandi umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yaboneyeho n’umwanya wo gusura ahubakwa ikiraro gishya gihuza u Rwanda na Tanzaniya hamwe na One Stop Border Post (OSBP) ku mpande zombi z’umupaka.

Iki kiraro hamwe na One Stop Boarder Post (OSBP) bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 21 aho ku ruhande rw’u Rwanda bazakoresha miliyari 10,5 no ku ruhande rwa Tanzaniya bakazakoreshwa miliyari 10,5.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IHE IRUHUKO RIDASHIRA ABAZIZE IYO MPANUKA YABEREYE CYUNUZI ABENSHI BAZI KU IZINA RYA "KANYAMA"

BEN PHILOS yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka