Abayobozi bashya mu Burengerazuba: Mulindwa Prosper wayoboraga Rutsiro yatorewe kuyobora Rubavu
Mulindwa Prosper wayoboraga Akarere ka Rutsiro mu buryo bw’agateganyo, ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Mulindwa ubwo yiyamamarizaga kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, yatangaje ko amaze imyaka 17 mu nzego z’ibanze, kandi ko Akarere ka Rubavu akazi neza kuko ari ko yatangiriye gukoreramo.
Mulindwa ufite impamyabumenyi ya Ao mu Bukungu, avuga ko azibanda ku guteza imbere umujyi wa Gisenyi, by’umwihariko ubukerarugendo, kuzamura ubushobozi bw’imiryango ikennye no gufasha urubyiruko guhanga imirimo, ariko akaba yavuze ko yiyizeye mu gukurikirana ibikorwa.
Mu Karere ka Karongi, Mukase Valentine wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage ni we watorewe kuyobora Akarere ka Karongi, naho umwanya yari asanzwe ariho awusimburwaho na Umuhoza Pascasie.
Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Abajyanama binjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro. Amatora yakomeje aho Inama Njyanama yitoyemo Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije.
Mu Karere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yatorewe kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere, anatorwa nk’Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamasheke.
Intara y’Iburengerazuba isanzwe ifite uturere turindwi ariko uturere tune ntitwari dufite abayobozi kubera ko bakuweho mu mezi ashize.
Inkuru zijyanye na: Amatora mu Turere
Ohereza igitekerezo
|