Abayobozi bashya ba APNAC bahize kuba intangarugero mu rwego mpuzamahanga

Senateri Mukasine Marie Claire, Perezida mushya w’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rigamije gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo (APNAC-RWANDA), tariki 09/01/2012, yavuze ko komite nshya izakorana ubushake n’umurava kugira ngo inshingano za APNAC zigerweho.

Senateri Mukasine yavuze ko mu byo azashyiramo ingufu harimo gushaka abaterankunga bahoraho no gukorana umwete kugira ngo ihuriro ritere imbere hagamijwe ko riba intangarugero ku rwego mpuzamahanga muri gahunda zo kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Senateri Mukasine yasimbuye kuri uwo mwanya Depite Mukayuhi Rwaka Constance mu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye tariki 09/01/2012 mu ngoro w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iri i Kigali ku Kimihurura.

Mu izina rya komite irangije manda, Depite Mukayuhi Rwaka Constance yashimiye abo bakoranye mu mirimo yose.

Bimwe mu byo komite yari ayoboye yagezeho harimo kugira uruhare mu isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku kurwanya ruswa mu mwaka wa 2009 ndetse n’ingendo zitandukanye zakorewe mu turere tw’igihugu zigamije gukangurira abaturage n’abagize inzego z’ubuyobozi kurwanya ruswa.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka