Abayobozi basabwe kwihutisha inyigo z’imijyi yunganira Kigali

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) kirasaba abayobozi b’uturere turimo imijyi izunganira Kigali, kwihutisha inyigo zayo kuko abazakerererwa, bazahabwa amafaranga make mu yo kuyitunganya.

Umujyi wa Muhanga ni umwe mu igomba kuvugururwa kugira ngo yungirize uwa Kigali.
Umujyi wa Muhanga ni umwe mu igomba kuvugururwa kugira ngo yungirize uwa Kigali.

Umuyobozi ushinzwe imiturire, igenamigambi ry’imijyi n’iterambere muri RHA, Kyazze Edouard, avuga ko uturere twose twamaze guhabwa abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu yunganira uwa Kigali kandi ko batangiye imirimo.

Kubera ubwo bufasha, avuga ko nta mpamvu yo gukererwa kuzinoza kandi ko Banki y’Isi yamaze gutanga inkunga yayo ya miliyoni 95 z’amadorari ya Amerika (asaga miliyari 74,2Frw) zizakoreshwa mu kuvugurura utujagari mu mijyi.

Kyazze avuga ko miliyoni 85 ari zo zizasaranganywa uturere dutandatu turimo imijyi yunganira uwa Kigali, kandi ko uturere tuzakoresha neza icyiciro cya mbere cya Miliyoni enye z’amadorari ari two dufite amahirwe yo kongerwa amafaranga menshi kurusha utuzazarira.

Kyazze avuga ko uturere tutazakoresha neza icyiciro cya mbere cy'inkung,a tuzahabwa makeya.
Kyazze avuga ko uturere tutazakoresha neza icyiciro cya mbere cy’inkung,a tuzahabwa makeya.

Agira ati “Turasaba uturere kwihutisha ibikorwa kuko nubwo nta karere katazabona amafaranga, uzakora ibikorwa bifatika ni we uzahabwa amafaranga menshi. Turasaba ko inyigo zirangira vuba no gutangira amasoko bigakorwa ku gihe.”

Akarere ka Muhanga, nka kamwe mu dufite umujyi w’akajagari kandi igomba kuvugururwa ngo wungirize uwa Kigali, kazahabwa miliyoni 11 z’amadorari kakaba kavuga ko imyiteguruo igeze kure kandi ko impuguke ifasha mu bigamijwe gukorwa hari byinshi imaze gutunganya.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, avuga ko bimwe mu byamaze gukorwa harimo ugushyiraho ahantu hashya (quartiers) ho guturwa nka Munyinya na Rugarama, guca imihanda no gutegura imyubakire ya zimwe muri za ruhurura zitwara amazi ava mu mujyi.

Inama ya karindwi y'iterambere ry'imijyi yagaragaje ko imijyi yo mu Rwanda ifite isuku kandi ishobora gutera imbere.
Inama ya karindwi y’iterambere ry’imijyi yagaragaje ko imijyi yo mu Rwanda ifite isuku kandi ishobora gutera imbere.

Uwamariya avuga ko mu rwego rwo kuvugurura utujagari, hatangiye ibiganiro n’abatuye ahagomba kuvugururwa. Agira ati “Inama Njyanama yamaze kwemeza uko inzu zizaba zisa n’isakaro ku makaritsiye mashya. Dufite impuguke irimo kubidufashamo.”

Uhagarariye ibikorwa bya Banki y’Isi mu iterambere ry’Imijyi, Victor M. Vergara, avuga ko nta mpungenge mu gushyigikira imijyi yunganira uwa Kigali kuko u Rwanda rugaragaza bimwe mu bikenewe nko kwimakaza isuku no kuvugurura inyubako z’utujagari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

IMIGI 10 YUNGANIRA KIGALI

RUKUNDO DAVID yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

Nifuzaga ko mwantondekera imigi yose uko ari 10 yunganira KIGALI

RUKUNDO DAVID yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

Nizere ko Butare(umujyi wa Huye) igiye noneho kuva mu kuzimu igasubira gusubizwa imbere n’amateka

Ronnie yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Abayobozi b’ akarere ka Muhanga,twizere ko bazakoresha neza iriya nkunga ,igasiga umujyiwa Muhanga ari icyitegererezo.Umuco bamenyereye wo gushyiramu mufuka yabo ibya rubanda bawureke.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka