Abayobozi bariye inka zahawe abaturage barasabirwa gukurikiranwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ibisobanuro ku nka zo muri Gira inka zambuwe abaturage batishoboye.

Itsinda ryasesenguye ibibazo by’akarengane bikorerwa abaturage byagaragaye muri gahunda ya Gira inka mu Karere ka Rusizi, ryasanze abayobozi cyane cyane ab’utugari barabigizemo uruhare rugaragara rushingiye kuri ruswa yakwaga abaturage.

Abayobozi b'imirenge barasabwa gutanga ibisobanuro kumakosa yakozwe muri gahunda ya Gira inka.
Abayobozi b’imirenge barasabwa gutanga ibisobanuro kumakosa yakozwe muri gahunda ya Gira inka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigeye Emmanuel, wari uhagarariye iryo tsinda, avuga ko basesenguye bagasanga ibyo abaturage bavuga kuri ruswa zitandukanye bakwa kugirango bahabwe ibyo Leta ibagenera ari ukuri.

Agira ti “Hari ikibazo cy’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagiye basanga abaturage mungo zabo bakabaka inka borojwe muri girinka bakayigurisha bakabaguriramo agaka gato andi mafaranga yasagutse ntibamenye aho yarengeye.”

Akomeza avuga ko abayobozi b’utugari n’aba Sedo bazonze abaturage, aho biraye mu nka z’abaturage bakazigurisha abandi bakaka abatuarage ruswa y’ibihumbi 20, bababeshya ko ari ayo kugura ikiziriko cyo kuzirika inka bagiye kuboroza.

Umuyobozi w'akarere asaba abayobozi b'imirenge gutanga ibisobanuro by'amakosa yakozwe muri gahunda ya Gira inka.
Umuyobozi w’akarere asaba abayobozi b’imirenge gutanga ibisobanuro by’amakosa yakozwe muri gahunda ya Gira inka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo Sebagabo Victor, avuga ko ibibazo by’akarengane byakorewe abaturage muri gahunda ya Gira inka batigeze babimenya, akavuga ko babyumvise abaturage babigaragariza itsinda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gutanga ibisobanuro kuri ayo makosa yagaragajwe bitarenze tariki 30 kwakira 2015.

Ati “Hari ibyo umurenge ugomba gutangamo ibisobanuro kuri aya makosa agaragara hano bitarenze itariki ya 31 ariko turasaba ko n’inzego z’umutekano gukurikirana ababigizemo uruhare kandi ibimenyetso birahari kuko ntakimenyetso kirenze umuturage.”

Mu rwego rwo gukumira no kurandura ayo makosa akorerwa abaturage, ubuyobozi bw’akarere bwasabye abayobozi b’imirenge kugabanya ibyo birirwamo bakegera abaturage bamenya ibibazo byabo kandi banabikemura.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuyobozi bw’aka karere bwakoze neza. Babisobanure kandi uwo bizagaragara ko yabikoze cyangwa yabigizemo uruhare azabihanirwe kandi izo nka zigaruzwe zihabwe abo zagenewe.

Mike yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka