Abayobozi barashishikarizwa kuba ibitabo byigirwaho imyitwarire iboneye

Abayobozi 1,006 bo mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru barashishikarizwa kuba ibitabo byigirwaho imyitwarire iboneye n’abo bayobora.

Uhereye iburyo ni umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru umuyobozi wa FPR mu Murenge wa Kivu n'abandi
Uhereye iburyo ni umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru umuyobozi wa FPR mu Murenge wa Kivu n’abandi

Kugira ngo bigerweho, tariki 4 Gicurasi 2019, muri uyu murenge hatangijwe irushanwa ryagenewe aba bayobozi ryiswe “Ibitabo 1,000 bisomwa na bose”.

Iri rushanwa ryatangijwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge rireba abayobozi bo ku rwego rw’uyu muryango, ariko rikareba n’abayobozi bose guhera ku rwego rw’umudugudu kuzamura, habariyemo n’abamamazabuhinzi, abajyanama b’ubuzima n’abandi.

Abayobozi bazagenda basuzumwa harebwa niba ari intangarugero ku ngingo 50 zikubiye mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa FPR mu Murenge wa Kivu, Emmanuel Murwanashyaka.

Agira ati “Mu bizasuzumwa mu buhinzi n’ubworozi harimo kureba niba umuyobozi afite imirima irwanyijeho isuri, niba iteyeho ubwatsi, niba yanditse muri nkunganire, niba afite ingarani. Hazarebwa niba ataragira ku gasozi, niba yaravuguruye icyororo cy’inka ateza intanga, akingiza amatungo, atararana n’amatungo.”

Mu bindi bizarebwa harimo kureba niba umuyobozi atuye ku mudugudu, afite urugo rusobetse neza, afata amazi ava ku nzu. Niba iwe harangwa n’isuku, afite rondereza, afite umuhanda ugera iwe.

Hazanarebwa niba nta makimbirane ari mu rugo iwe, kuba nta nda zitifuzwa ziri iwe, kuba barasezeranye byemewe n’amategeko, kwitabira umugoroba w’ababyeyi no kwitabira umuganda.

Abayobozi bazaba bafite ikayi yiswe Mpinduramikorere bazajya basuzumirwamo ndetse n’indangamanota Nkore neza bandebereho, bazajya baherwaho amanota.

Bazajya basuzumirwa ku manota 260, harimo 250 afatiye kuri za ngingo 50 kuko buri ngingo izajya ibarirwa ku manota 5. Hazabaho n’amanota 10 yagenewe udushya bazaba baragezeho.

Abayobozi bazagenda basuzumana hagati yabo, kandi batatu bazajya basuzuma umwe. Isuzuma rizajya riba buri kwezi.

Nyuma y’amezi atandatu, abazaba bafite amanota meza, ni ukuvuga abazaba baragaragaje impinduka igaragara mu mibereho yabo ndetse no guhindura abaturanyi, bazabiherwa ibihembo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko iyi gahunda yatangirijwe muri Kivu, ariko ko izakwizwa no mu yindi mirenge kuko yitezweho gutuma abayobozi baba umusemburo w’impinduka aho batuye.

Agira ati “Umuyobozi ubundi agomba kuba intangarugero kugira ngo abamureba babone ibyo akora byiza na bo babyigane. Ntabwo wavuga ko uyobora nawe utazi aho ujya. Kugira ngo uyobore abantu ugomba kuba icyerekezo ukizi neza, ni yo mpamvu tuvuga ko ari Ibitabo bisomwa na bose.”

Abayobozi bo mu Murenge wa Kivu bavuga ko bishimiye iyi gahunda kuko ngo uretse kuba izatuma baba intangarugero, na bo ubwabo bazarushaho kwisuzuma bakagera kuri byinshi iwabo nk’uko bivugwa na Winifrida Ihuwakira w’umujyanama w’ubuzima.

Agira ati “Hari ibyo nari naragezeho ariko ibi byarushijeho kunshishikariza kuba itabaza ry’abaturage. Ibyinshi nta gishoro cy’amafaranga bisaba, ahubwo uburyo bwo kurushaho kuzamuka mu myitwarire n’imyumvire. Ndashaka kuzabona amanota ya mbere.”

Damascène Twizeyimana, umunyamabanga wa FPR mu mudugudu wa Cyintama, we ngo yasanze mu bizagenderwaho mu gutanga amanota icyo atujuje ari ukurwanya isuri kuko akarima afite ari gatoya yari yaragasuzuguye, ndetse no gukora umuhanda ugana iwe.

Ibi byose ngo agiye kubikosora ku buryo atazajya munsi y’amanota 240.

Umurenge wa Kivu utuwe n’abaturage 19,780 kandi 1,006 muri bo ni abayobozi ku nzego zinyuranye.

Iyi gahunda igamije ko aba 1006 bangana na 5% by’abatuye uyu Murenge wa Kivu, nibagendera mu murongo uboneye bakanabitoza abo baturanye, hazaba impinduka zigaragara mu mibereho muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka