Abayobozi barasabwa kutimana amakuru no kutabangamira abaturage bayatanze

Nubwo hashize imyaka hafi itandatu itegeko ryerekeye kubona amakuru rigiyeho, haracyari abantu binubira kudahabwa amakuru n’abayobozi igihe bayakeneye, cyane cyane abanyamakuru.

Gerard Mbanda yabwiye abayobozi b'i Huye ko badakwiye kwimana amakuru cyangwa ngo babangamire abaturage bayatanze
Gerard Mbanda yabwiye abayobozi b’i Huye ko badakwiye kwimana amakuru cyangwa ngo babangamire abaturage bayatanze

Urugero ni nk’uwitwa Théogène Nshimiyimana, umunyamakuru wa Flash FM mu Majyepfo, uvuga ko byamubayeho ashaka amakuru ku muyobozi ushinzwe uburezi, akamwohereza ku muyobozi w’Akarere nk’aho yamushubije kandi uwo munyamakuru yaratekerezaga ko ushinzwe uburezi ari we ufite amakuru afatika ku byo yifuzaga kumenya.

Agira ati “N’ubwo Meya byose abibazwa, we akohereje kuri Guverineri na we akakohereza ahandi, byazaherera he?”

Hari n’abanyamakuru bavuga ko bashaka abayobozi igihe kirekire bakababura, banabahamagara ntibitabe.

Ku rundi ruhande, hari abaturage bavuga ko batinya kuvugisha abanyamakuru kuko hari igihe bibagiraho ingaruka, nk’uko byagendekeye umubyeyi umwe wo mu Karere ka Nyanza nyuma yo kuvugana n’umunyamakuru wa Flash FM na TV.

Uyu mubyeyi agira ati “Nyuma y’uko navuganye n’abanyamakuru, umuyobozi w’umudugudu yaranyikomye cyane, bigera no kwa muganga najya gufata amata y’umwana bakanshunaguza. Ubu nta kibazo nagira ngo mudugudu agikemure.”

Ibi binemezwa n’umuyobozi mukuru ushinzwe itangazamakuru mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Gerard Mbanda, uvuga ko hari abaturage babibabwiye.

Ati “Ejobundi twari kuri Radio Izuba i Ngoma. Abaturage bahamagaraga batubwiraga ko bafite ikibazo cy’imikoranire cyane cyane na ba executif b’imirenge, ngo babagendaho kuko batanze amakuru.”

Abagize njyanama y'akarere ka Huye hamwe n'abafatanyabikorwa bo muri ako karere bitabiriye ibiganiro byabahuje na RGB
Abagize njyanama y’akarere ka Huye hamwe n’abafatanyabikorwa bo muri ako karere bitabiriye ibiganiro byabahuje na RGB

Mu nama RGB yagiranye n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye hamwe n’abafatanyabikorwa bo muri aka karere, tariki 16 Mutarama, uwo muyobozi muri RGB yavuze ko abayobozi badatanga amakuru bakwiye kwisubiraho bagakurikiza itegeko.

Ku kibazo cy’abayobozi bashakwa igihe kirekire ntibaboneke kubera inshingano nyinshi, uyu muyobozi avuga ko bagombye gushyirwaho utanga amakuru igihe batabonetse.

Icyakora na none, abatanga amakuru ngo bagomba kuzirikana ko hari amakuru batemerewe gutanga, urugero nk’ayahungabanya umutekano, ayabangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, ay’ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange ndetse n’ayabangamira ikurikiranwa mu butabera.

Mbanda kandi yasabye abayobozi kutabangamira abaturage batanze amakuru, kuko ari ukubangamira uburenganzira bwabo.

Ati “Umuturage afite uburenganzira bwo gutanga amakuru. Ntabwo bakwiye kuba barebwa nabi n’ubuyobozi. Ikibazo cyabaho ni ukuvuga ibinyoma. Umuco wo kunengwa dukwiye kuwemera, niba hari ahabaye amakosa tukayemera.”

Itegeko ryerekeye kubona amakuru ntiriha abanyamakuru bonyine uburenganzira bwo guhabwa amakuru, ahubwo n’umuturage ufite icyo yifuza kumenya mu buyobozi rimwemerera kugisobanurirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka