Abayobozi barasabwa kurangiza ibibazo bikigaragara mu baturage

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Karongi barasabwa gukora ibishoboka, icyumweru cyahariwe imiyoborere kigasiga ibibazo bikigaragara mu baturage byakemutse.

Mu gihe bikomeje kugaragara ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bashyira imbaraga nke mu gukemura ibibazo by’abaturage bakumva ko byakemukira hejuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burasaba aba bayobozi gukora ibishoboka icyumweru cy’imiyoborere cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 20 Ugushyingo kigasiga ibi bibabazo byakemutse.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois arasaba abayobozi b'inzego z'ibanze gukoresha ingufu icyumweru cy'imiyoborere kigasiga ibibazo by'abaturage bikemutse
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukoresha ingufu icyumweru cy’imiyoborere kigasiga ibibazo by’abaturage bikemutse

Ndayisaba Francois, umuyobozi w’aka Karere avuga ko iki ari cyo gihe ngo abayobozi bongere kwitekerezaho barebe ibyo batuzuza biri mu nshingano zabo babyuzuze, akabibutsa ko kimwe muri byo ari ukubanza gukemura ibibazo by’abo bashinzwe kuyobora kugira ngo ubundi buzima bubashe gukomeza.

Meya Ndayisaba Francois ati:” Niwo mwanya, buri wese akareba ikibura, ese ibyo nsabwaga byose mbikora uko bikwiye, duhere kuri bariya baturage bafite ibibazo akenshi unasanga bimaze igihe kandi nyamara mu bushobozi bwabo ibisubizo biri hafi.”

Bamwe mu baturage, bavuga ko hari abayobozi usanga badashaka kubumva ngo babakemurire ibibazo. Rutagarama Cleophace umuturage wo mu murenge wa Mutuntu ati: "Urebye si ubushobozi buba bubura, ahubwo hari abayobozi baba badshaka no kurebana n’abafite ibibazo, yababona agahita atangira kukubwira nabi ngo wowe se kandi urashaka iki n’ibindi.”

Uretse kuba hari bamwe mu bayobozi bashyira imbaraga nke mu ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage, Meya Ndayisaba ariko agaragaza ko hari n’abaturage barangwa no kutanyurwa n’imyanzuro, ugasanga bumva ko igisubizo gitangiwe ku rwego runaka cyaba kidahagije, bagahora bashaka kugana izindi nzego zo hejuru.

Kugeza ubu umuhigo ujyanye no gukemura ibibazo no kurangiza imanza uri mu mihigo ikiri hasi mu Karere ka Karongi, aho uri ku kigero kiri munsi ya 30 %, ababifite mu nshingano bose bakaba basabwa gushyiramo imbaraga ngo iki kigero kibashe kuzamuka.

Ernest NDAYISABA

Ibitekerezo   ( 2 )

Yego koko mubaturage habamo ibibazo byinshi pe ariko abayobozi nibashyiremo imbaraga kuko usanga hamwe na hamwe bajenjeka

Mado yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

ariko se aba bazajya barindira ko HE aza gukemura ibibazo by’abaturage, aka n’akumiro

Kaneza yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka