Abayobozi barasabwa gutangiriza urugerero ku mirimo ifitiwe ibikoresho
Umutahira mukuru, Boniface Rucagu, agira inama abayobozi b’inzego z’ibanze gutegura gahunda y’ibikorwa by’urugerero, bagahera ku bikorwa bidasaba ibikoresho byinshi mu gihe batari babona amafaranga yo kubigura.
Rucagu agira ati «Niba uyu munsi batabonye amasuka, batabonye amapiki, batabonye amajerekani, nibajye mu gikorwa cyo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ni bajye mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya SIDA, … nibajye gukangurira Abanyarwanda kugira isuku».
Rucagu asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kunoza ibi bikorwa kugira ngo bitazabangamira abari ku rugerero ahubwo babikorane ubushake birusheho no gutanga umusaruro uhagije.
Ibi Rucagu abitangaje mu gihe hari aho abatangiye urugerero tariki 22/01/2013 batangiye kugaragaza ikibazo cy’ibikoresho bazifashisha bakora imirimo y’ubwitangiye ifite inyungu rusange.
Mu karere ka Muhanga, intore ziri ku rugerero mu murenge wa Muhanga, aho rwatangirijwe ku rwego rw’akarere, zagaragaje ingorane z’ibikoresho, birimo amasuka, bote, ibisarubeti bibafasha mu gihe barimo gucukura no kubaka.
Iki kibazo kandi kikaba cyari cyagaragajwe ku wa mbere w’iki cyumweru n’abo mu murenge wa Shyogwe ubwo hatangizwaga iyi gahunda.
Aba banyeshuri basanga hari hakwiye kujyaho ingengo y’imari yihariye ibafasha kubona ibikoresho ndetse n’ibindi bikenerwa by’ibanze kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo.
Kuri iki kibazo cy’ingengo y’imari, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, asubiza ko ntayihari yihariye buri murenge uzajya ugena ibikorwa ukurikije ubushobozi ufite.
Mutakwasuku kandi avuga ko abari ku rugerero nabo hari ibikoresho bakwiye kujya bishakira ubwabo dore ko mu miryango baturukamo haba hari n’ibihari, kandi akavuga ko nta mpungenge bari bakwiye kugira kuko ibikorwa by’amaboko bizajya bikorwa inshuro imwe mu kwezi.
Mu karere ka Muhanga habarurwa abanyeshuri bari ku rugerero bagera ku 1203.
Si mu Rwanda honyine haba iyi gahunda y’urugerero kuko mu bindi bihugu nka Singapor ndetse na Tanzania isanzweho kandi ngo ifatiye runini iterambere ry’ibi bihugu.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
umutahira mukuru?
Kujya k’urugerero ndabishyigikiye. icyo nenga ni uburyo byatekerejweho:hazakorwa iki? hazakoreshwa iki? bari bakwiye gushyiraho amahame n’ingingo bigenga urugerero , bigashyirwa mugatabo kagenewe buri munyarwanda. byazatuma turushaho gusobanukirwa.