Abayobozi barasabwa gufasha abagororwa gukemura ibibazo by’imiryango basize hanze

Minisitiri w’Ubutabera arasaba abayobozi kugira uruhare mu gufasha abagororwa gukemura ibibazo imiryango baba barasize hanze ihura nabyo. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko cyatangiye.

Iki gikorwa cyari cyahariwe gukemura ibibazo by’imanza ziregwa abagore n’abana, cyasorejwe muri gereza ya Ruhengeri, mu karere ka Musanze, kuko ifatwa nk’intangarugero mu bikorwa byinshi.

Mu ijambo rye, Minisitiri Karugarama yagarutse ku bibazo abagororwa bahura nabyo, asaba abayobozi kutabatererana, ahubwo bakababa hafi mu gihe imiryango basize hanze iri mu bibazo.

Yanibukije abagororwa bafungiye muri iyi gerera ko gereza ari inzu ibafasha kwikosora kugira ngo bagaruke mu muryango Nyarwanda intangarugero.
Yagize ati: “Gereza ni ikosora. Ni aho abantu banyura ngo bakosorwe. Mbese umuntu agereranije yavuga ko ari nk’icyuzi banyuzamo inka zirwaye uburondwe zigakira nyuma zigasubira mu zindi”.

Ku mpamvu z’uko iki cyumweru cyahariwe kwita ku bagore n’abana, Minisitiri Karugarama yasubije ati : “Abana aribo Rwanda rw’ejo, niyo mizero y’u Rwanda rw’ejo, niyo mpamvu n’aba bagize ikibazo cyo kwica amategeko tuba tugomba kubitaho kugirango bakosorwe basubire mu miryango yabo. Naho abagore nibo musingi w’umuryango, nabo ni abo kwitabwaho by’umwihanriko”.

Muri iki cyumweru Ministeri n’abo bafatanya biyemeje guca imanza 215, ahenshi zikaba zaciwe zikarangira n’ahandi biri hafi, nk’uko Minisitiri yakomeje abitangaza.
Gereza ya Ruhengeri yafunguwe mu mwaka w’i 1936, ifungiwemo abantu 2.414, muri bo abagabo ni 2011, abagore ni 355 n’abana bato 48 barimo abahungu 44 n’abakobwa bane.

Harimo n’abana 28 bakiri bato bari kumwe n’ababyeyi babo. Mu bafungiwe muri iyi gereza bose, 31,7% bafungiwe jenoside. Ku mfungwa zose, 550 nibo imanza zabo zitararangira.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka