Abayobozi banyunyuza imitsi yabaturage bagomba guhanwa by’intangarugero - Minisitiri Kaboneka

Mu ruzinduko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagiriye mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa gatatu tariki 24/12/2014 yasabye ko abayobozi banyunyuza imitsi y’abaturage n’abatita ku nshingano zabo bagomba guhanwa by’intangarugero.

Gutanga serivise inoze, gukorera hamwe nk’ikipe, kwita ku bibazo by’abaturage no kurushaho kubegera ni bimwe mu bikubiye mu butumwa, Minisitiri Kaboneka yagejeje ku bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Nyaruguru, ubwo yitabiraga inama mpuzabikorwa muri aka karere.

Minisitiri Kaboneka Francis yasabye ko abayobozi batuzuza inshingano zabo bahanwa by'intangarugero.
Minisitiri Kaboneka Francis yasabye ko abayobozi batuzuza inshingano zabo bahanwa by’intangarugero.

Ministre Kaboneka yibukije ko abayobozi bagomba kubazwa ibyo bakora, kandi abanyunyuza imitsi y’abaturage bagahanwa by’intanagrugero.

Yagize ati: “Umuyobozi uwo ari we wese agomba kubazwa ibyo akora, abaturage bafite inshingano zo kutubaza ibyo dukora, nkaba nagirango nsabe ko ibintu byo kunyunyuza imitsi y’abaturage, abantu barya ruswa za mituweri, abantu batema amashyamba ya Leta cyangwa ay’abaturage,

Nyakubahwa Mayor mubahane mwihanukiriye rwose ntawe uri hejuru y’amategeko,uko yaba ameze kose mumuhane kandi mufate ibyemezo. Umunyamafuti udakora ibyo agomba gukora, urya ruswa, urya ibitari ibye mumuhane noneho twe tuzasigara turwana iyo ntambara”.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bijeje Minisitiri Kaboneka ko bagiye kuvugurura imikorere.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bijeje Minisitiri Kaboneka ko bagiye kuvugurura imikorere.

Ibi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu abivuze nyuma yaho bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko hari abayobozi mu nzego z’ibanze baka ruswa cyangwa ntibite ku nshingano zabo zo guha serivise nziza abo bayobora.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru baganiriye na Kigali Today ariko ntibifuze ko amazina yabo yatangazwa, bavuga ko mu nzego z’ibanze haba ruswa muri gahunda zinyuranye ko muri gahunda ya girinka, gahunda yo kurandura nyakatsi ndetse n’izindi.

Minisitiri Kaboneka Francis (iburyo), na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Munyantwari Alphonse.
Minisitiri Kaboneka Francis (iburyo), na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse.

Umwe muri bo yagize ati: “nasabye serivisi kuri Sacco, nsaba amafaranga umugabo wanjye yakoreye muri VUP akaba afunze, bansaba kujya gushaka amafoto ye kandi arafunze, ubwo se kuba umugabo wanjye afunzwe bivuga ko ayo mafaranga nayo azaheramo”?

Undi nawe ati : “kugirango umukene abone inka muri gahunda ya girinka ni nko kubona ubwami bw’ijuru, ni amafaranga bisaba ngo utange ibihumbi 20 cya nwa 30, nyamara kandi atari ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze”.

Inama yitabiriwe na bamwe mu basenateri.
Inama yitabiriwe na bamwe mu basenateri.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo, abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyaruguru bijeje Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage ko bagiye kwikubita agashyi, bakita ku bo bayobora.

Ministre Kaboneka kandi yashimye intambwe akarere ka Nyaruguru kamaze gutera mu iterambere, yizeza ko bazakomeza kubatera inkunga bafasha gukuraho zimwe mu nzitizi zituma iterambere ritihuta, harimo kubakorera umuhanda wa kaburimbo no kugeza inyongeramusaruro vuba ku bahinzi.

Iyi nama yitabiriwe n'abakuru b'ingabo mu Ntara y'Amajyepfo.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.
Imirenge itatu yitwaye neza yahawe amashimwe.
Imirenge itatu yitwaye neza yahawe amashimwe.

Charles Ruzindana

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuyobozi akwiye kuba "nkore neza bandebereho" uwica amategeko akarya ruswa,agahuguza abaturage ibyabo nta mwanya akwiye mu buyobozi abanyarwanda twahisemo bwo kuba ikitegererezo muri byose;age ahanwa inshuro ebyiri ibyo amategeko ateganya kuko aba yishe byinshi cyane!!

Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

Simbona umuyobozi witwaza umwanya afite akica amategeko kandi aba agomba kubera urugero abaturage icyatuma adahanwa bikomeye?? kuko byaba ari bimwe bya padiri ubwira intama ko zigomba kunva ibyo avuga zikabikora ntiziribe ibyo akora ngo zimwigane;ibi si ihame abayobozi bakwiye kugenderaho kuko ntiribaha agaciro kabakwiye

Karorero yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka