Abayobozi bakuru b’u Rwanda barakorera week end itaha mu mwiherero i Gabiro

Abayobozi bakuru mu nzego zose z’ubuyobozi mu Rwanda bazahura ku matariki ya 28-30/03/2013 mu mwiherero wihariye w’abayobozi bakuru b’igihugu uzabera mu ishuri rya Gisirikare bita School of Infantery i Gabiro mu karere ka Nyagatare.

Umwiherero witabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye.
Umwiherero witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Uyu mwiherero uyoborwa na Perezida wa Repubulika uzaba ubaye ku nshuro ya 10. Abayobozi bakuru b’igihugu baganira ku ngingo zinyuranye ariko muri rusange bakaganira ku ngamba z’uko igihugu cyatera imbere kurushaho, ndetse banarebera hamwe ahari imbogamizi ngo bazivane mu nzira.

Ni umwiherero witabirwa n’abayobozi bakuru mu nzego zose z’ubuyobozi bwite bwa Leta, iz’umutekano, abahagarariye ibigo bya Leta, abahagarariye u Rwanda mu mahanga kugera ku bayobora Intara n’Uturere.

Bagira n'umwanya wo gukora ka siporo.
Bagira n’umwanya wo gukora ka siporo.

Muri uyu mwiherero kandi nibwo abayobozi bakuru basinyana imihigo na Perezida wa Repubulika. Umwiherero w’umwaka ushize wabereye mu karere ka Bugesera mu ishuri rya gisirikari rya Gako, ukaba waritabiriwe n’abayobozi basaga 250.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 12 )

kwiherera ni byiza!

kibwa yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

imihigo ni myiza cne!

kibwa yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

AKARERE KA GICUMBI SE NGOKAZAVUGWE KO KASIGAYE INYUMA MUMAJYAMBERE!

hakorimana yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Bazibande ku mutekano cyane cyane abatera ibisasu kdi abakekwa bajye baburanishirizwa muruhame natwe tumenye nicyo baba bagamije.

Manirahari yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

mayor kicukiro azavuge kugukora umuhanda masaka kuku muriyiminsi y’imvura bimeze nabi pee
kandi bayobozi bacu turabizera cyana iyo muyobowe narudatinya muzee wacu!!!!!!1

rukundo yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Muhatubere bayobozi bacu. Turabizeye

hab yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Bayobozi muduhagarariye muriikipe nziza iduserukira,kandi mukaba mufite n’umutoza w’indashyikirwa,mubyo musuzuma mufate n’ingamba z’uko twagumana umutoza uhiga abandi nyuma ya 2017 ubwo mandat ye ya kabiri izaba irangiye.

rurangwa yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

turwanye ibisasu cg bifitanye isano na afande ntaganda arikose bantu bimana umuntu aba generoux miltaire atazi mu cyongereza cg mugifarance dufite ba ntaganda benshi mu rda

nzamurambaho philbert yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Muzasuzume uko abanyeshuri barangije muri za kaminuza barize ibintu rusange basubirayo bakobona specialisation kuko ku isoko ry’umurimo ntawe ukeneye generaliste ahubwo umuntu aba ashaka ukora akazi azi kuko bituma agatunganya neza
Muzanarebe ibyerekeye imitangire y’impushya z’ubucukuzi kuko abashaka gushoramo cash barazibuze kandi ibiciro bimeze neza ku masoko

kanamugire yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

mujye mureka kucyatsa kuko bigaragara ko hari ibibazo.
musobanurire abaturarwanda!!

martin yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

kwiherera kw’abayobozi batandukanye b’urwanda byatanze imbuto kenshi cyane,kuko niho hacocerwa ibibazo bitandukanye bigaragara mu mikoranire y’inzego zitandukanye ziba zifite gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’iziterambere. nizeye ko muzakomeza kudukurikiranira ibyawo nn’abanyamakuru nubwo biba ari umwiherero

mutama yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

c’est bon pour un pays comme le notre qui a une vision et surtout pour partager les opinions et s’est echanger d’experiences.

Sangwa Bozi yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka