Abayobozi bakuru b’u Rwanda barakorera week end itaha mu mwiherero i Gabiro
Abayobozi bakuru mu nzego zose z’ubuyobozi mu Rwanda bazahura ku matariki ya 28-30/03/2013 mu mwiherero wihariye w’abayobozi bakuru b’igihugu uzabera mu ishuri rya Gisirikare bita School of Infantery i Gabiro mu karere ka Nyagatare.


Uyu mwiherero uyoborwa na Perezida wa Repubulika uzaba ubaye ku nshuro ya 10. Abayobozi bakuru b’igihugu baganira ku ngingo zinyuranye ariko muri rusange bakaganira ku ngamba z’uko igihugu cyatera imbere kurushaho, ndetse banarebera hamwe ahari imbogamizi ngo bazivane mu nzira.
Ni umwiherero witabirwa n’abayobozi bakuru mu nzego zose z’ubuyobozi bwite bwa Leta, iz’umutekano, abahagarariye ibigo bya Leta, abahagarariye u Rwanda mu mahanga kugera ku bayobora Intara n’Uturere.


Muri uyu mwiherero kandi nibwo abayobozi bakuru basinyana imihigo na Perezida wa Repubulika. Umwiherero w’umwaka ushize wabereye mu karere ka Bugesera mu ishuri rya gisirikari rya Gako, ukaba waritabiriwe n’abayobozi basaga 250.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
kwiherera ni byiza!
imihigo ni myiza cne!
AKARERE KA GICUMBI SE NGOKAZAVUGWE KO KASIGAYE INYUMA MUMAJYAMBERE!
Bazibande ku mutekano cyane cyane abatera ibisasu kdi abakekwa bajye baburanishirizwa muruhame natwe tumenye nicyo baba bagamije.
mayor kicukiro azavuge kugukora umuhanda masaka kuku muriyiminsi y’imvura bimeze nabi pee
kandi bayobozi bacu turabizera cyana iyo muyobowe narudatinya muzee wacu!!!!!!1
Muhatubere bayobozi bacu. Turabizeye
Bayobozi muduhagarariye muriikipe nziza iduserukira,kandi mukaba mufite n’umutoza w’indashyikirwa,mubyo musuzuma mufate n’ingamba z’uko twagumana umutoza uhiga abandi nyuma ya 2017 ubwo mandat ye ya kabiri izaba irangiye.
turwanye ibisasu cg bifitanye isano na afande ntaganda arikose bantu bimana umuntu aba generoux miltaire atazi mu cyongereza cg mugifarance dufite ba ntaganda benshi mu rda
Muzasuzume uko abanyeshuri barangije muri za kaminuza barize ibintu rusange basubirayo bakobona specialisation kuko ku isoko ry’umurimo ntawe ukeneye generaliste ahubwo umuntu aba ashaka ukora akazi azi kuko bituma agatunganya neza
Muzanarebe ibyerekeye imitangire y’impushya z’ubucukuzi kuko abashaka gushoramo cash barazibuze kandi ibiciro bimeze neza ku masoko
mujye mureka kucyatsa kuko bigaragara ko hari ibibazo.
musobanurire abaturarwanda!!
kwiherera kw’abayobozi batandukanye b’urwanda byatanze imbuto kenshi cyane,kuko niho hacocerwa ibibazo bitandukanye bigaragara mu mikoranire y’inzego zitandukanye ziba zifite gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’iziterambere. nizeye ko muzakomeza kudukurikiranira ibyawo nn’abanyamakuru nubwo biba ari umwiherero
c’est bon pour un pays comme le notre qui a une vision et surtout pour partager les opinions et s’est echanger d’experiences.