Abayobozi bakuru b’igihugu barongera guhurira mu Mwiherero kuwa Mbere
Abayobozi bakuru b’igihugu bazitabira Umwiherero wa 15, uzabera mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare nibwo abayobozi barenga 300 bo muri Guverinoma, ibigo bya Leta n’iby’ubucuruzi byigenga, bahaguruka berekeza mu mwiherero uzamara iminsi ine.
Muri iki gikorwa kizaba kiyobowe na Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente azabanza kugeza ku bawitabiriye uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2017 yashyizwe mu bikorwa.
Hazakurikiraho ibiganiro bizibanza ku nkingi eshashatu za Guverinoma, zirimo kureba aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje, kureba inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse no kureba uruhare rw’ iterambere ry’inganda n’imigi no kunoza ubukungu.
Hazanarebwa kandi uko uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi bwifashe, uko hatezwa imbere serivisi z’ubuzima n’uko zihagaze ndetse harebwa uko u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.

Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi b’igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage.
Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.
Kuri ubu, iki gikorwa gikoreshwa nk’umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu.
Abawitabira banarebera hamwe aho iterambere ry’igihugu rigeze ndetse bakanafata ingamba, ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.


Inkuru zijyanye na: Umwiherero wa 15
- Umuco wa ’Protocol’ si mwiza - Perezida Kagame
- VIDEO: ’Mucike ku muco wo kwiremereza’ - Perezida Kagame
- VIDEO: ’Iyo nagiye ahantu, ahatari umuhanda barawuhashyira’ - Perezida Kagame
- Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza
- Umwiherero 2018: Abayobozi b’Uturere bariye indimi ku kibazo cy’imirire mibi n’isuku nke!
- Ba “Meya” bahaswe ibibazo ku mwanda ukigaragara mu baturage babiburira ibisubizo
- Ku nshuro ya kabiri, Perezida Kagame yagarutse ku mikoranire idahwitse mu bagize guverinoma
Ohereza igitekerezo
|
Mbere nambere murakoze kubwuyumwiherero! niga muri kaminuza y’urwanda ishami rya bizinesi n’ubukungu (Gikondo campus) ndashaka niba bishoboka ko mwansobanurira ikintu kigezweho cyo kuvuga ko murwanda kubona akazi arukukubaza ngo (ninde ukohereje) ko batacyita ko ushoboye! ikindi kingenzi cyane shaka gusaba nukuri abanyeshuri turashira pe! kubera ibintu bihenze (ibiribwa) kandi mubona namafaranga tuba dufite (ntayo pe) none nasabaga niba bishoboka mwadushyiriraho (STUDENT SHOP) AHO TUGURIRA TUDAHENZWE NUKURI MUDUTEKEREZEHO PE. MURAKOZE CYANE
mwiriwe?twifuzagako bavuga kubijyanye ni byicira byubudehe