Abayobozi baherutse gutorwa bibukijwe inshingano zabo

Abajyanama baherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere icyenda n’abagize Komite Nyobozi z’utwo turere, bamaze iminsi itatu mu mahugurwa yaberaga mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, bahabwa inyigisho zibafasha kumenya inshingano zabo, imikorere, imikoranire n’uburyo bwo gufasha abaturage kwivana mu bukene.

Nyuma y'amahugurwa bahawe seritifika
Nyuma y’amahugurwa bahawe seritifika

Ni amahugurwa yasojwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, ku ya 20 Ukuboza 2023.

Bimwe mu biganiro bahawe, harimo igifite insanganyamatsiko igira iti “Ibifasha gutanga umusaruro mu nshingano zigoye”, gikubiyemo inyigisho zijyanye no gutanga amabwiriza asobanutse ku bo bayobora, gukoresha neza ikoranabuhanga, kumenya gutuma abakozi no gukoresha abo bafatanya, kugena umwanya wo kwiyitaho no kwita ku miryango yabo n’ibindi.

Bahawe kandi ikiganiro kuri gahunda nshya ya Guverinoma yo gufasha imiryango itishoboye mu kwikura mu bukene (Kora Wigire), bahugurirwa imikorere n’imikoranire y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi z’uturere, basobanurirwa n’uburyo ubukangurambaga bukorwa n’imikoranire n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Ku munsi wa gatatu w’ayo mahugurwa ari na wo wabereyemo umuhango wo kuyasoza, abo bayobozi bitabiriye amahugurwa bahawe umwanya wo kuganira basangira ubunararibonye, bwabafasha kuzuza inshingano batorewe.

Bahawe umwanya wo gusangira ubunararibonye
Bahawe umwanya wo gusangira ubunararibonye

Mu bitekerezo bagiye batanga, bagarutse cyane ku nshingano batorewe, bemeza ko bagiye guharanira kuzuzanya bageza abaturage bashinzwe ku iterambere n’imibereho myiza, ariko bita no ku miryango bavukamo.

Mukamana Vestine uherutse gutorerwa kuyobora Akarere ka Gakenke ati “Ndi mushya mu nzego z’ibanze ariko ntewe ishema n’icyizere nagiriwe. Mbere yo kuza mu nzego z’ibanze, abantu bakubwira byinshi baguca intege, ariko ntidukwiye gutinya inshingano twatorewe. Igihugu cyacu nta wundi uzagikorera utari twe”.

Na ho Mukase Valentine, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Karongi ati “Nka Mutimawurugo, n’ubwo ndi umuyobozi w’Akarere, n’inshingano mfite mu rugo nk’umubyeyi kandi nk’umugore ndazubahiriza neza, kandi ntibyice inshingano z’akazi Igihugu cyanshinze. Mu byo dukora byose ntitwibagirwe n’imiryango yacu”.

Ku munsi wa kabiri w’amahugurwa, abayitabiriye bahawe ikiganiro kuri politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi.

Umwe mu bahuguwe ahabwa seritifika
Umwe mu bahuguwe ahabwa seritifika

Abo bayobozi beretswe ingamba bakwiha zikabafasha kuzuza neza inshingano, ari zo Kumenya icyerekezo cy’Igihugu no kugihuza n’iterambere rijyanye n’Akarere, Gushyira imbere inyungu z’umuturage bamukemura ibibazo ku gihe, Gusangira amakuru n’abo bakorana, Kwimakaza imikorere n’imikoranire myiza, Gukorera hamwe nk’ikipe, Kumenya abaturage bayoboye no gukorana nabo.

Mu zindi ngamba, harimo Gukorana neza n’abafatanyabikorwa, Kwirinda amacakubiri, Kurwanya akarengane na ruswa, Kugira ikinyabupfura n’ubunyangamugayo, Kwirinda kunyereza ibya rubanda, Kwigirira icyizere, Kudaheza abakozi, Guhanga udushya n’izindi.

Ayo mahugurwa y’Abagize Njyanama baherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Burera, Musanze, Gakenke, Rulindo na Rwamagana n’abagize Komite Nyobozi zatwo, yatangiye ku itariki 18 asozwa ku ya 20 Ukuboza 2023.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana ni we wasoje ayo mahugurwa
Minisitiri Jean Claude Musabyimana ni we wasoje ayo mahugurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka