Abayobozi ba ICTR bazitabira itangizwa ry’icyunamo
Abayobozi b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bari mu bazitabira ijoro ryo gutangira icyunamo ryateguwe n’Abanyarwanda baba muri Tanzaniya.
Ibikorwa biteganyijwe tariki 07/04/2012 harimo ubuhamya bw’abanyeshuri b’abanyarwanda barokotse Jenoside n’ibiganiro bigaragaza aho u Rwanda rwavuye mu myaka 18 ishize, ndetse n’aho rumaze kugera mu bijyanye no kwiteza imbere mu nzego zitandukanye; nk’uko bisobanurwa na komiseri mukuru muri ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya, Sano Lambert.
Hazanatangwa ibiganiro kandi ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abanyamakuru bazagaragarizwa uburyo bagira uruhare mu gutuma sosiyete iba mbi cyangwa se nziza.
Abayobozi batandukanye b’igihugu cya Tanzaniya bamaze gutangaza ko bazitabira uyu munsi wo gutangiza icyunamo, barimo abo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu; nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru The Citizen.
ICTR yakomeje kunengwa imikorere idahwitse, ndetse no kutihutisha imanza z’abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|