Abayobozi ba Huguka asbl bemeye kuvugana n’abakozi bayo bayirega
Umwe mu bahagarariye Huguka asbl, Kabagwira Pelagie, yitabiriye ikiganiro cyari kigamije gushakira hamwe uko amakimbirane ari hagati ya Huguka n’abakozi bakoreraga radiyo yayo yakemuka mu bwumvukane babifashijwemo n’umukozi w’akarere ka Muhanga ushinze abakozi n’umurimo.
Mbere y’uko iyi nama yabaye tariki 24/07/2012 itangira, Kabagwira Pelagie, visi perezida wa Huguka asbl, yatangaje ko nta jambo na rimwe ari buvuge hari abanyamakuru badafitanye ikibazo na Huguka, bityo abanyamakuru bari bifuje gukurikirana imyanzuro y’icyo kibazo barahezwa, ariko babashije kumenya imyanzuro n’ibyayivugiwemo.
Umuyobozi w’umurimo mu karere ka Muhanga, Nsengiyumva Alexis, we yavuze ko nta mpamvu abona zatuma abanyamakuru bahezwa ariko asaba ko ku nyungu z’abakeneye kuganira abo banyamakuru bakubahiriza ibyifujwe n’umuyobozi wa Huguka wanze no kugira icyo abwira abanyamakuru nyuma yiyo nama yamaze amasaha agera kuri atatu.
Muri iki kiganiro byagaragaye ko abarega Huguka bafite ibibazo byumvikana ahanini bishingiye ku kudahabwa ibyo bagenerwa ndetse ngo bikaba byanagaragaye ko abakoreraga Huguka bafite amasezerano y’akazi bahembwaga umushahara unyuranye n’ugaragara mu masezerano; nk’uko umuyobozi w’umurimo mu karere ka Muhanga yabidutangarije.

Visi perezida wa Huguka asbl yagaragje ko nta bisobanuro bihagije abifitiye ahubwo avuga ko akurikiza ibyanditswe n’umuhuzabikorwa wa Huguka asbl akaba n’umuyobozi wa radiyo Huguka, Ndekezi Eugene, ari nawe abarega bifuzaga ko yaboneka ariko ntaze.
Izo mpaka z’urudaca ngo zaranzwe no kwereka Kabagwira ko ubuyobozi bwa Huguka asbl butazi akarengane abakozi bahura nako muri radiyo Huguka ndetse nawe arabyemera kuko muri bo hari abo yasinyiye amabaruwa abaha akazi ariko akagaragaza ko atazi igihe bakaviriyemo.
Impande zose zemeranyijwe ko Kabagwira agenda akavugana na Ndekezi Eugene akagaragaza ibyo yemera kuriha abo banyamakuru ibyo bikazagaragazwa mu yindi nama bazagirana tariki 14/08/ 2012 noneho Ndekezi ahibereye, hanyuma ibyo atemera ngo bikajyanwa mu zindi nzego.
Hashize iminsi abanyamakuru 13 ba radiyo Huguka ikorera mu karere ka Muhanga batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’iyo radiyo kubera ko ngo badahabwa ibyo bemererwa n’amategeko nk’abakozi, gukatwa imishahara ndetse no kwirukanwa mu buryo ngo butubahirije amategeko.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe NINJA (Eugene NDEKEZI)azabaheza ntakina.iki kibazo njya ncyumva mu bitangaza makuru byinshi cyane amaradiyo.Nizere ko KIGALI TO DAY MWE musobanutse ariko.Ubundi se uwananiwe management y’urugo rwe ubundi yashobora iya RADIYO kweri???!!!!!!!
Amafaranga huguka ibona ajyahe?umuyobozi wayo ayakoresha mu nynguze se?numva ivuga nkagira abahakora baranezerewe kumbe n,barahangayitse bigeze aha!!!!!!!!!!!!!!!!abanyamakuru bakora neza nibahabwe ibyo bahabwa n’amategeko,niba aribyo sinzongera kuyumva.amaherezo izihagarika cg isigare ari iyabakorerabushake.abafite amafaranga mushake abanyamakuru bahakoraga kuko bakoraga ibiganiro binyuze amatwi