Abayobozi ba Gisenyi na Goma biyemeje kurwanyiriza hamwe magendu

Abayobozi b’imijyi ya Goma na Gisenyi basinye amasezerano yo gukumira ibyaha birimo na magendo, mu gufasha abatuye iyo mijyi kubana neza no guhahirana nta rwikekwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yatemberejwe umujyi wa Goma
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatemberejwe umujyi wa Goma

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo ildephonse, ku itariki ya 19 Werurwe 2022 yasuye Umujyi wa Goma ahura n’abayobozi bawo, baganira ku byateza imbere ubuhahirane bw’impande zombi.

Amasezerano yasinywe n’abayobozi b’imijyi yombi, afite ingingo icyenda harimo gushyira hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha na magendu, guteza imbere ibiganiro bihuza abatuye imijyi yombi, gukorana bya hafi mu guteza imbere ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, korohereza abikorera na sosiyete sivile.

Hari kandi guteza imbere ibikorwa bihuza abaturage, guhana amakuru byihuse mu kurwanya abambukiranya imipaka binyuranyije n’amategeko, gukorana byihuse hagati y’abayobozi mu kurwanya abanyabyaha mu mijyi yombi, gukurikirana ikibazo cy’abakora akazi ka nyakabyizi bambukiranya imipaka, hamwe no gukurikiranira hamwe ikibazo cy’amazi y’imvura ava mu Rwanda akangiriza abatuye Umujyi wa Goma.

Meya Kambogo yahamagariye abatuye mu mujyi wa Goma gusura uwa Gisenyi no kuhishimira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabisabye abatuye umujyi wa Goma nyuma y’uko u Rwanda rufunguye imipaka yo ku butaka, ndetse rugakuraho amabwiriza yo guhagarika ingendo no kwipimisha Covid-19 ku binjira.

Basinye amasezerano y'imikoranire
Basinye amasezerano y’imikoranire

Urugendo rw’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu mujyi wa Goma, rufatwa nko gushishikariza abawutuye gusubukura ingendo zigana mu mujyi wa Gisenyi, no gusabana nk’uko byahozeho mbere y’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangaje ko yiteguye gukorana n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma mu bikorwa bihuza Abaturage b’imijyi yombi harimo iby’umuganda, ibikorwa byo kwiteza imbere, ubukungu n’imikino.

Ati "Ni ubwa mbere nje mu mujyi wa Goma kuva natorwa, nishimiye guhura n’umuyobozi wawo kugira ngo tuganire ku byateza imbere abaturage bacu."

Avuga ko imibanire y’imijyi yombi igenda neza, kandi bifuza ko nyuma yo guhura bagiye kongera ubufatanye mu bikorwa bihuza abayituye.

Ati "Hari ibikorwa bigiye gukurikira kuko abacuruzi bacu bagiye gukora bisanzuye mu gihe imibanire imeze neza."

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri François Kabeya, avuga ko nawe ashaka gusura Umujyi wa Rubavu kandi bagakomeza ubufatanye mu guteza imbere abaturage baturiye imijyi yombi.

Ati "Dushaka gukorana n’akarere ka Rubavu kuko abaturage bacu bafite byinshi bibahuza tugomba guteza imbere, uretse ubucuruzi bwambukiranya imipaka, tugomba gukora n’ibikorwa bihuza abaturage bakarushaho gusabana nk’umuganda, dukeneye gutegura imikino ihuza urubyiruko."

Biyemeje kurwanyiriza hamwe magendu
Biyemeje kurwanyiriza hamwe magendu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu hamwe n’umuyobozi w’umujyi wa Goma basuye isoko rikoreshwa cyane n’abanyarwanda mu mujyi wa Goma rizwi nka Gahembe, bemeranya gukomeza gukorana kugira ngo abarikoreramo bagire imibereho myiza.

Abanyarwanda n’Abanyecongo bimwe mu byifuzo bagejeje ku bayobozi birimo kubasubirizaho jeton mu kwambukiranya imipaka, no kubakuriraho amafaranga acibwa Abanyarwanda azwi nka permis de séjour.

Ku kibazo cy’amazi y’imvura ava mu Rwanda akangiriza abatuye umujyi wa Goma, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye guca inzira ziyobora ayo mazi mu kivu, ndetse bwemeza ko ibikorwa bizarangirana na 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka