Abayobozi ba Congo ntacyo bakora ku ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda - Guverineri Kabahizi
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, arasaba Abanyarwanda bajya muri Congo cyane cyane mu mujyi wa Goma kugabanya ingendo bahakorera kuko n’abayobozi baho ntacyo bashaka gukora ku ihohoterwa Abanyarwanda bakorerwa mu mujyi wa Goma.
Guverineri Kabahizi yabitangaje nyuma y’inama y’umutekano yabereye mu karere ka Rubavu akagezwaho ibibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa bagiye mu mujyi wa Goma aho benshi bahafite imirimo n’ibikorwa bibatunze.
Guverineri Kabahizi avuga ko icyo asaba Abanyarwanda bajyayo ari ukubireka kuko Congo ari ikindi gihugu kandi ngo niyo bahamagaye ubuyobozi bwaho babusaba kugira icyo bakora, nta gihinduka cyane ko n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje guterera akati mu ryinyo.
Kuva intambara ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo yatangira mu mwaka wa 2012 Abanyarwanda barenga 20 bamaze guhohoterwa mu mujyi wa Goma n’inzego zishinzwe umutekano ndetse benshi baburiwe irengero, abandi bakaba baragarutse habaye gutanga ikiguzi.

Abahohoterwa bazira ko ari Abanyarwanda, mu gihe Abanyecongo baza mu Rwanda umutekano wabo witabwaho.
Guverineri Kabahizi avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bugerageza kuvugisha abayobozi bw’umujyi wa Goma n’intara ariko bagahora muri nzareba kuburyo bimaze kuboneka nko kubirukankaho, akaba asaba abaturage kwirinda kwambuka kugira ngo batagira icyo baba.
Hari amakuru avuga ko taliki 16/07/2013 hari Abanyarwanda bane bakubitiwe imbere y’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma ndetse bakorerwa ibyamfura mbi, gusa aba Banyarwanda ntibageze mu Rwanda nkuko byemezwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bajya mu mujyi wa Goma bavuga ko guhagarika ingendo bahakorera byabazonga kuko bafite byinshi bahakorera nk’ubucuruzi, gusa bakavuga ko inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda na Congo zagombye kubakorera ubuvugizi.

Aba baturage banenga zimwe mu nzego zishinzwe ububanyi n’amahanga kuba ntacyo zikora nk’uko Mukamana abivuga.
Yagize ati “kujya Goma bitunze imiryango yacu, icyo dushaka n’uko ubuyobozi bushinzwe imigenderanire y’ibihugu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda no muri Congo bagira icyo babikoraho tugakomeza ubuhahirane.”
Kubera ihohoterwa Abanyarwanda bakorera i Goma bakorerwa, imwe mu mirimo yari ibatunze barayiretse isigaye ikorwa n’Abanyecongo nko gutunda ibicuruzwa babikura mu Rwanda babijyana Goma kimwe no kubikura Goma babizana mu Rwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko jye icyo nibaza mwafunze imipaka nabo bakabura uko bambuka maze nkareba ko nabo batazadukenera? niba se babahohotera mwe mukabareka n’iki cyababuza gukomeza imigambi yabo mibisha! gusa simbabwiye kwihorera icyo nasaba nuko niba abanyarwanda barananiwe guhagarika ingendo bakorera mugihugu cya DRC leta y’u Rwanda yakagombye gufunga umupaka wayo kuruhande rw’u Rwanda maze n’abo bakongomani bazaga murwanda bakabafungira kugeza igihe bazamenya ko amaraso yose ari amwe. Murakoze