Abayobozi ba AU banyuzwe na raporo bagejejweho na Perezida Kagame

Ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017, Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye umwiherero w’Abakuru b’Ibihugu i Addis Ababa muri Etiyopiya raporo yiswe "Impamvu hakenewe ivugurura mu bumwe bwacu".

Abayobozi ba AU banyuzwe na raporo bagejejweho na Perezida Kagame
Abayobozi ba AU banyuzwe na raporo bagejejweho na Perezida Kagame

Uyu mwiherero uje ubanziriza inama rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganijwe gutangira imirimo yayo kuri uyu wa mbere, tariki ya 30 Mutarama 2017.

Mu nama iherutse yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, inama rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasabye Perezida Kagame gukora inyigo no gutanga inama ku ivugururwa rikenewe mu nzego z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo umuryango w’Afrika yunze ubumwe uhura nabyo.

Mu mwiherero wabaye kuri iki cyumweru , uyobowe na Perezida Idriss Deby, abayobozi b’Afurika bakiriye neza inama ku ivugururwa ry’inzego zigamije kongera guha umurongo no kongerera ubushobozi umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo hazamurwe umusaruro ndetse hananozwe imikoranire n’abaturage hashyirwe mu bikorwa gahunda umuryango wihaye.

Ibyemezo bifatirwa muri uwo mwiherero, biratangarizwa inama rusange kuri uyu wa mbere ari nayo ibyemeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzee komeza ube intangarugero niko Uwiteka yabikugeneye .

theo yanditse ku itariki ya: 30-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka