Abayobozi b’uturere twa Gatsibo na Rwamagana beguye

Amakuru agera kuri Kigali today aravuga ko umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise n’umwungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Habarurema Isaie ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie two mu ntara y’i Burasirazuba baba beguye ku mirimo yabo nk’abayobozi b’uturere.

Aya makuru aravuga kandi ko ku gicamunsi cyo kuwa gatanu tariki ya 26/12/2014 muri utu turere haraterana inama z’abagize inama njyanama z’uturere akaba aribwo aba bayobozi bazishyikiriza ubwegure bwabo.

Ruboneza uyobora Akarere ka Gatsibo ngo yaba yamaze kwegura.
Ruboneza uyobora Akarere ka Gatsibo ngo yaba yamaze kwegura.

Bibaye ari impamo aba bayobozi baba beguye nyuma y’igihe gito komite nyobozi y’Akarere ka Gasabo yose yeguye ikaba yaranamaze gusimbuzwa.

Utu turere duhuriye ku kuba tutaritwaye neza mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 dore ko Akarere ka Rwamagana kabaye aka 29 naho aka Gatsibo kakaba aka 30.

Uwimana Nehemie, uyobora Akarere ka Rwamagana biravugwa ko yeguye ku mirimo ye.
Uwimana Nehemie, uyobora Akarere ka Rwamagana biravugwa ko yeguye ku mirimo ye.

Aya makuru turakomeza kuyabakurikiranira.

Kigali today

Ibitekerezo   ( 2 )

Mr.RUBONEZA, YOUR RESIGNATION IS A THUNDERSTORM TO MOST OF GATSIBO DWELERS WHO EXACTLY KNOW YOU.
NO WAY OUR LIVING HERO, NO WAY. RESIGNATION ITSELF SYMBOLISE YOUR POSITIVE PERSONALITY.
YOUR PATRIOTISM, EXTREME HARD WORKING, SPIRIT OF RESPONSIBILITY,SENSE OF COMRADESHIP AND RESILIENCE, WILL NEVER BE FORGOTTEN BY YOUR COMRADES.
YOU WILL ALWAYS BE OUR SILENT MENTOR AND WE MUST CARE EVERY THING WE DID TOGETHER UNDER YOUR HEROIC LEADERSHIP AND WE WILL COMPLETE WHAT EVER YOU LEFT UNCOMPLETED.

GOD BLESS YOU FOREVER!!!
LONG LIFE OUR COMRADE!!!

INGANGURARUGO yanditse ku itariki ya: 26-01-2015  →  Musubize

Kuva imihigo yabaho Akarere ka gatsibo kazaga ku mwanya wa nyuma.Ikibazo si abayobozi ahubwo n abakozi bako karere bazasabwe kwisubiraho

Titi yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka