Abayobozi b’uturere bumva ko ntacyo nkwiye kubabaza baribeshya - Ingabire Imaculee

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Immaculle, yabwiye abayobozi b’uturere ko abiyumvishaga ko ntacyo agomba kubabaza mu mikorere y’uturere bayobora bibeshya.

 Ingabire Immaculle, umuyobozi wa Transparency International Rwanda
Ingabire Immaculle, umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Ni mu kiganiro yabahaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018, cyari gifite insanganyamatsiko yo kugenzura imishinga no gukorera mu mucyo. Iki kiganiro cyatangiwe mu mwiherero w’Abayobozi b’inzego z’ibanze.

Yagize ati” Hari ba Meya batifuza ko hagira uza kugira ibyo abaza mu turere twabo ariko baribeshya, kuko Itegeko Nshinga riranyemerera kujya aho ariho hose kureba akarengane k’Abanyarwanda no gukurikirana niba ibyo bagenerwa biba byabagezeho.”

Perezida Kagame atangiza uyu mwiherero kuri uyu wa Gatatu, yari yabwiye aba bayobozi ko kutuzuza inshingano mu buryo bukwiye biteza ingaruka ku baturage.

Yasabye buri muyobozi kujya yibuka kwitekerezaho, akibaza ku nshingano ze nk’umuyobozi, bikamufasha guhindura imikorere akora neza kurushaho.

Yagize ati” Iyo wowe ubwawe wibajije ku mikorere yawe, wiha igisubizo nyacyo. Ariko iyo bitabaye, hagomba kubaho ubikubaza ukabisubiza, kuko iby’utuzuza n’ibyo udakora uko bigomba bigira ingaruka ku bandi.”

Ingabire Immaculee yashimangiye iri Jambo rya Perezida Kagame avuga ko igihe kigeze cy’uko abayobozi bakorera mu mucyo kandi bagakora mu nyungu z’abaturage, ngo kuko iyo habaye imikorere mibi igira ingaruka cyane cyane ku baturage abayobozi bigaramiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yampayinka. Ngo itegekonshinga rimwemerera kujya kubaza muturere ibijyanye n’akarengane gakorerwa abanyarwanda? Ntabwo nari mbizi. Burya TI yanditse mu itegekonshinga? Ahubwo se kubo yabashije kugeraho twavuga ko byatanze iki? Ubundi nihe TI itanga report?

Gafaranga yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka