Abayobozi b’uturere beguye urusorongo basimbuwe

Nyuma yo kwegura kw’abayobozi b’uturere dutandukanye two mu gihugu tugasigara tuyoborwa n’abayobozi b’agateganyo, kuri uyu wa Gatanu hakozwe amatora muri utwo turere, agamije gushyiraho abayobozi bashya basimbura abeguye.

Mutabazi Richard ni we Muyobozi w'Akarere ka Bugesera wenyine warusanzwe kuri uyu mwanya by'agateganyo wagumyeho
Mutabazi Richard ni we Muyobozi w’Akarere ka Bugesera wenyine warusanzwe kuri uyu mwanya by’agateganyo wagumyeho

Uturere twatoye abayobozi basimbura abeguye kuri uyu wa Gatanu harimo , Akarere ka Nyagatare kahoze kayoborwa na Mupenzi George weguye ku buyobozi na Komite nyobozi bakoranaga ku itariki ya 30 Gicurasi 2018.

Hari kandi Akarere ka Huye kahoze kayoborwa na Muzuka Eugene weguye na Komite Nyobozi bakoranaga ku itariki ya 31 Gicurasi 2018, n’aka Rusizi kahoze kayoborwa na Harerimana Frederic weguye ku itariki ya 13 Gicurasi 2018.

Mu turere twatoye komite nyobozi nshya isimbura abeguye n’abirukanywe harimo n’Akarere ka Gicumbi, kayoborwaga na Mudaheranwa Juvenal, hakabamo aka Nyabihu kayoborwaga na Uwanzwenuwe Théoneste, n’aka Bugesera kayoborwaga na Nsanzumuhire Emmanuel.

Mu Karere ka Nyaruguru hanatowe Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, watowe asimbura Bisizi Antoine na we weguye kuri uwo mwanya mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2018.

Menya abayobozi b’uturere n’ababungirije batowe kuri uyu wa Gatanu

Nyagatare

Mushabe David Claudian atorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare
Mushabe David Claudian atorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

*Mushabe David Claudian atorewe kuyobora akarere

* Rurangwa Steven atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe
ubukungu

*Murekatete Julliet atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Huye

Sebutege Ange watorewe kuyobora Akarere ka Huye
Sebutege Ange watorewe kuyobora Akarere ka Huye

*Umuyobozi w’Akarere ka Huye abaye Sebutege Ange

*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe
ubukungu aba Kamana André

*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ni Kankesha Annonciata

Rusizi

kayumba Ephrem watorewe kuyobora Rusizi yari asanzwe ari gitifu wa Nyamasheke
kayumba Ephrem watorewe kuyobora Rusizi yari asanzwe ari gitifu wa Nyamasheke

Meya abaye Kayumba Ephrem wahoze are Gitifu w’Akarere ka Nyamasheke

Nyabihu

Mukandayisenga Antoinette niwe wabaye Meya wa Nyabihu akaba yari asanzwe ari Umuyobozi wa GS Nanga
Mukandayisenga Antoinette niwe wabaye Meya wa Nyabihu akaba yari asanzwe ari Umuyobozi wa GS Nanga

*Umuyobozi w’Akarere abaye Mukandayisenga Antoinette
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe
ubukungu aba HABANABAKIZE J Claude
*Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aba SIMPENZWE Pascal

Bugesera

Mutabazi Richard ni we Muyobozi w'Akarere ka Bugesera wenyine warusanzwe kuri uyu mwanya by'agateganyo wagumyeho
Mutabazi Richard ni we Muyobozi w’Akarere ka Bugesera wenyine warusanzwe kuri uyu mwanya by’agateganyo wagumyeho

*Umuyobozi w’Akarere abaye MUTABAZI Richard
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu aba UMWALI Angelique
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aba IMANISHIMWE Yvette
Ngiyo Nyobozi nshya y’akarere ka BUGESERA

Nyaruguru

Gashema Janvier
Gashema Janvier

Gashema Janvier ni we watorewe umwanya wo kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Gicumbi

* Umuyobozi w’Akarere abaye Ndayambaje Felix (Hagati), yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda
* Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu aba Nteziryayo Anastase (ibumoso) akaba yarabaye gitifu w’Umurenge wa Gatebe imyaka 12.
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aba Elizabeth Mujawamariya yakoreraga CNLG Gicumbi_Rulindo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

leta ijye iba maso kuko hari abegura basize bariye abaturage bayobora ibyabo nka vce mayor ushinzwe ubukungu muri kicukio

NKUNSI ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

abagabo bananiwe kuyobora Nyabihu umugore niwe uri buhandehoc nawe ntacyo yakora,Wagirango nyabihu yarozwe kuyoborwa nabahoze ari abarimu,simuciye intege ariko ndabona ntacyo uyu mugore yakora kuri Nyabihu.

Aliass yanditse ku itariki ya: 30-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka