Abayobozi b’uturere beguye urusorongo basimbuwe
Nyuma yo kwegura kw’abayobozi b’uturere dutandukanye two mu gihugu tugasigara tuyoborwa n’abayobozi b’agateganyo, kuri uyu wa Gatanu hakozwe amatora muri utwo turere, agamije gushyiraho abayobozi bashya basimbura abeguye.

Uturere twatoye abayobozi basimbura abeguye kuri uyu wa Gatanu harimo , Akarere ka Nyagatare kahoze kayoborwa na Mupenzi George weguye ku buyobozi na Komite nyobozi bakoranaga ku itariki ya 30 Gicurasi 2018.
Hari kandi Akarere ka Huye kahoze kayoborwa na Muzuka Eugene weguye na Komite Nyobozi bakoranaga ku itariki ya 31 Gicurasi 2018, n’aka Rusizi kahoze kayoborwa na Harerimana Frederic weguye ku itariki ya 13 Gicurasi 2018.
Mu turere twatoye komite nyobozi nshya isimbura abeguye n’abirukanywe harimo n’Akarere ka Gicumbi, kayoborwaga na Mudaheranwa Juvenal, hakabamo aka Nyabihu kayoborwaga na Uwanzwenuwe Théoneste, n’aka Bugesera kayoborwaga na Nsanzumuhire Emmanuel.
Mu Karere ka Nyaruguru hanatowe Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, watowe asimbura Bisizi Antoine na we weguye kuri uwo mwanya mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2018.
Menya abayobozi b’uturere n’ababungirije batowe kuri uyu wa Gatanu
Nyagatare

*Mushabe David Claudian atorewe kuyobora akarere
* Rurangwa Steven atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe
ubukungu
*Murekatete Julliet atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Huye

*Umuyobozi w’Akarere ka Huye abaye Sebutege Ange
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe
ubukungu aba Kamana André
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ni Kankesha Annonciata
Rusizi

Meya abaye Kayumba Ephrem wahoze are Gitifu w’Akarere ka Nyamasheke
Nyabihu

*Umuyobozi w’Akarere abaye Mukandayisenga Antoinette
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe
ubukungu aba HABANABAKIZE J Claude
*Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aba SIMPENZWE Pascal
Bugesera

*Umuyobozi w’Akarere abaye MUTABAZI Richard
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu aba UMWALI Angelique
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aba IMANISHIMWE Yvette
Ngiyo Nyobozi nshya y’akarere ka BUGESERA
Nyaruguru

Gashema Janvier ni we watorewe umwanya wo kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu.
Gicumbi

* Umuyobozi w’Akarere abaye Ndayambaje Felix (Hagati), yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda
* Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu aba Nteziryayo Anastase (ibumoso) akaba yarabaye gitifu w’Umurenge wa Gatebe imyaka 12.
*Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aba Elizabeth Mujawamariya yakoreraga CNLG Gicumbi_Rulindo
Ohereza igitekerezo
|
leta ijye iba maso kuko hari abegura basize bariye abaturage bayobora ibyabo nka vce mayor ushinzwe ubukungu muri kicukio
abagabo bananiwe kuyobora Nyabihu umugore niwe uri buhandehoc nawe ntacyo yakora,Wagirango nyabihu yarozwe kuyoborwa nabahoze ari abarimu,simuciye intege ariko ndabona ntacyo uyu mugore yakora kuri Nyabihu.