Abayobozi b’uturere bashinzwe imebereho myiza barasabwa guhindura ubuzima bw’abo bayobora

bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage gukora bagamije guhindura imibereho myiza y’abo bashinzwe kuyobora.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasaba abayobozi b’uturere
Minisitiri Musoni yavuze ko inshingano zabo zigomba kuganisha mu kubona ubuzima bw’abashinzwe kuyoborwa bwavuye ku rwego rumwe bujya mu rundi, ubwo yasozaga mugaragaro umwiherero w’iminsi ine waberaga mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 02/11/2012.

Yagize ati: “Abashinzwe akazi k’imibereho myiza y’abaturage, bumva ko bashinzwe guhindura iyo mibereho bayiganisha aheza. Ni inshingano iremereye twifuzaga ko bumva neza, kandi bakamenya ko ari bo bayiyobora”.

Minisitiri Musoni yakomeje avuga ko kugira ngo umuntu abashe kugera kuri izi nshingano, agomba kubanza kuzumva neza, akanakora igenamigambi ry’uburyo agera kuri izo nshingano mu buryo bwihuse.

Ku ruhande rw’abayobozi bo bemeje ko bumvise ko kwigira ikizere ari ingenzi cyane kugira ngo ibyo bakora bibashe gutungana, nk’uko byatangajwe na Anita Mutesi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza, unakuriye ihurire ry’abayobozi b’uturere n’umujyi wa Kigali bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Tubonye ko tugomba kurushaho kwigirira ikizere, kandi tukarushaho kugira umurongo tugenderaho tugamije kubonera ibisubizo, ibibazo bitureba bijyanye imibereho y’abaturage”.

Uyu mwiherero watangiye tariki 30/10/2012, witabiriwe n’abayobozi b’uturere twose n’umujyi wa Kigali bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Wari ugamije kureba uburyo aba bayobozi barushaho kunoza inshingano zireba imibereho y’abaturage, nk’uko byasobanuwe na Karake Theogene umunyamabanga mukuru wa Ralga.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka