Abayobozi b’uturere basabye MINALOC kugabanya inama n’ibiganiro batumirwamo

Abayobozi b’uturere tugize u Rwanda mu mwiherero w’iminsi ibiri bamaze mu karere ka Rubavu wateguwe n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali bavuga ko amanama batumirwamo n’inzego zibakuriye atuma badashobora kuzuza inshingano zo kwegera abaturage no kuberekera inzira yo kuva mu bucyene.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), avuga ko inama batumirwamo ari nziza ariko bacyenera umwanya wo gufasha abaturage kuva mu bucyene no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, umwanya w’amanama uramutse ugabanutse hakaba hari ibikorwa byakiyongera.

Kangwagye avuga ko umwiherero w’abayobozi b’uturere wabafashije kuganira ku kazi bakora no kungurana ibitekerezo kugira ngo gahunda yo kuzamura ubukungu bw’igihugu kugera kuri 15% ishobore kugerwaho.

Umuyobozi wa RALGA, Kangwagye Justus, ageza ijambo ku bitabiriye umwiherero.
Umuyobozi wa RALGA, Kangwagye Justus, ageza ijambo ku bitabiriye umwiherero.

Kangwagye uyoboye akarere ka Rulindo kuva 2006 avuga ko bari basanzwe babikora neza ariko guhura kwabo nk’abayobozi b’uturere bahana ubunararibonye bikabafasha gucyemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.

Amwe mu makuru yibanzweho muri uyu mwiherero harimo kureba ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda birukanywe muri Tanzania zashakirwa aho gutuzwa, kwihutisha gahunda y’iterambere no gukoresha Biogas aho basanga hacyenewe gukoreshwa izindi ngufu zidakomoka ku matungo ahubwo n’ubwiherero bwakagize uruhare nibura amashuri na gereza n’ibindi bigo bigatangira kuyikoresha.

Bareye hamwe kandi imyanzuro yavuye mu mushyikirano uheruka hamwe n’ibyatangajwe na Perezida mu kugaragaza uko igihugu gihagaze kuko abayobozi b’uturere bagira uruhare mu mpinduka z’imiyoborere n’imibereho y’abaturage b’igihugu.

Hari kandi kuganira kubyashingirwaho mu kwihutisha iterambere, n’imicungire y’abakozi hagendewe ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bavuye mu mwiherero Gabiro hari ibibazo bagaragaje mu kazi kabo nuburyo bashyira mu bikorwa ibyo igihugu kibacyeneyeho.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, washoje umwiherero w’abayobozi b’uturere tariki 21/12/2013 yabashimiye ingamba bihaye baganira ku buryo bakwihutisha iterambere ry’umuturage, ariko abibutsa ko inshingano ya mbere ari ugufasha umuturage gutera imbere mu mihereho bamuha serivisi nziza kandi iki gikorwa kikagera ku nzego zose.

Abagize ishyirahamwe ry'uturere n'umujyi wa Kigali (RALGA) bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'umwiherero bagiriye mu karere ka Rubavu.
Abagize ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) bafata ifoto y’urwibutso nyuma y’umwiherero bagiriye mu karere ka Rubavu.

Minisitiri Musoni abihera ko hari amakuru agaragaza ko hari aho abayobozi b’inzego z’ibanze bagihohotera abaturage bafatira amatungo mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, guca abaturage amande bidakwiye hamwe no kunaniza abaturage.

Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali rimaze kugira amahuriro atandatu arimo abayobozi b’uturere n’umujyi wa Kigali, abayobozi ba njyanama mu turere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere ngo urwego rugezeho ni urwa noteri kandi iki gikorwa cyo guhuza abakora inshingano zimwe mu turere kizakomeza mu kunoza umwuga nkuko byatangajwe na Kangwagye, umuyobozi wa RALGA.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

nkuko nyakubahwa peresida Paul Kagame yabisabye...byagakwiye kuba byiza kuko bitwara n’amafaranga menshi igihugu kandi yenda atari ngobwa

sebahire yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

aha rero niho u rwanda rubera indashyikirwa! ndemeza ko kwisuzuma kw’abayobozi cyane cyane ab’inzego zibanze bizagira ingaruka nziza ku banyarwanda. abo bayozi nabo tubifurije umwaka mushya muhire , guzagira ishya n;ihirwe

noheli yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

aha rero niho u rwanda rubera indashyikirwa! ndemeza ko kwisuzuma kw’abayobozi cyane cyane ab’inzego zibanze bizagira ingaruka nziza ku banyarwanda. abo bayozi nabo tubifurije umwaka mushya muhire , guzagira ishya n;ihirwe

noheli yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

sha nanjye bamvugiye ibintu kabisa, nukuri, inama surtout za buri wambere weeee zari zikabije, uzi kujya gushaka umuyobozi ngo ari munama, nukuri mwikubite agashyi kuko byari bitugeze ahantu kandi munzi zavuba mubishakire igisubizo.

muringo yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka