Abayobozi b’uturere bari mu mwiherero w’ibanga i Musanze
Amakuru aturuka muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda MINALOC aravuga ko abayobozi b’uturere twose tw’u Rwanda bari mu mwiherero ukomeye wahejwemo itangazamakuru.
Umuvugizi wa MINALOC, Ladislas Ngendahimana, yabwiye Kigali Today ko abayobozi b’uturere twose bari mu mwiherero mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho bazamara iminsi ibiri biga ku ngingo zikomeye zikiri ibanga, ndeste n’umwiherero ubwawo ukaba ubera mu muhezo ukomeye.
Uyu mwiherero watangiye uyu munsi tariki 27/07/2012, uzasozwa ejo kuwa 28 Nyakanga ku gicamunsi, ukaba uyobowe na minisitiri Musoni James ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, ukaba urimo kandi abayobozi b’ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA).
Ngo uyu mwiherero nusozwa Abaturarwanda bazamenyeshwa ibyo wigagaho n’ibyemezo byawufatiwemo binyujijwe mu itangazamakuru.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo se uwo mwiherero ni ibanga ko wamenyakanye?????